Nashakaga umuti unsinziriza! Khaligraph Jones yagarutse ku buzima bukakaye yabayemo ataraba icyamamare

Umuraperi wo mu gihugu cya Kenya, Khaligraph Jones yahamirije abantu ubuzima bubi yabayemo bwari bwuzuyemo inzara.

Dec 15, 2024 - 12:39
Dec 15, 2024 - 13:50
 0
Nashakaga umuti unsinziriza! Khaligraph Jones yagarutse ku buzima bukakaye yabayemo ataraba icyamamare

Brian Ouko Omollo uzwi mu muziki nka Khaligraph Jones yavuze ko abantu badakwiye kureba ubuzima bwiza abayemo, bagire ngo ni ko yahoze kuko yakuriye mu buzima bubi bwamusabaga kugura umuti umusinziriza.

Khaligraph Jones wamamaye mu ndirimbo zirimo: Mazishi, Yego na Now You Know, ni umuraperi ufitanye umubano n'abahanzi nyarwanda, yakoranye indirimbo na Bruce Melodie yitwa 'Sawa Sawa.' Aherutse kandi no gusohoka kuri album ya Bushali yitwa 'Full Moon' bakoranye indirimbo yitwa 'Moon.'

Uyu muraperi uri mu baraperi bakomeye mu Karere k'Afurika y''i Burasirazuba yatangarije ‘Iko Nini?’ ukuntu yavuye kure.

Yagize ati:"Njye aho n'abanaga n'abandi, twari tubayeho nk'abarara! Ndibuka igihe ubuzima bwadukomereye, inzara iratwica. Tubura amafaranga yo kugura amafunguro. Hari aho twasigaranaga amafaranga abiri (2) y'Amashilingi y'Amanya-Kenya, icyo gihe twafataga umwanzuro wo kuyagura umuti udusinziriza."

"Uwo muti wadufashaga gusinzira, twasinzira bigatuma tutumva inzara."

Khaligraph yakomeje avuga ko icyo gihe yarakennye cyane akambara ibintu bibi binuka  ku buryo nta muntu utari inshuti ye wamwegeraga.

Ati:"Nta kintu nari ntunze. Nambaraga ipantalo imwe, ugasanga inuka. Ibyo ariko byaranyigishije ndakora cyane nirinda ibyo gusesagura no kurya iraha. Ubu murabona ko kuri njye inzara yabaye amateka."

Khaligraph Jones yageze ku rwego rwiza kuko ubu ari mu bahanzi bakize bo mu gihugu cya Kenya. Atunze inzu nini imeze nk'inyubako y'isoko irimo ibintu akenera umunsi ku wundi nk'umuhanzi birumvikana irimo studio. Ibarirwa arenga miliyoni 100 z'Amashilingi y'Amanya-Kenya.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow