Imbamutima za Yampano waraswe amashimwe na Minisitiri Dr. Utumatwishima

Umuhanzi Yampano yavuzwe na Minisitiri Dr. Utumatwishima ko akundwa n’urubyiruko rw’i Burera, abatari bake ku mbuga nkoranyambaga bamushimira umurava we mu muziki, na we abyakirana yombi.

Jan 23, 2025 - 13:42
Jan 23, 2025 - 14:48
 0
Imbamutima za Yampano waraswe amashimwe na Minisitiri Dr. Utumatwishima

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima yaciye ku rubuga rwa X avuga ko urubyiruko rw’i Burera mu Ntara y’Amajyaruguru rukunda Yampano, rushaka ko yanarutaramira. Uworizagwira Florien umaze kubaka izina mu muziki nka Yampano yavuze ko ahari nibamutumira azitabira.

Ubwo butumwa bwa Minisitiri Dr. Utumatwishima bugira buti:Nubwo bafite akazi kenshi, urubyiruko rw’i Burera, cyane abo twasanze muri Rugarama, bifuza igitaramo.”

“Nti: Ese ni uwuhe muhanzi mushaka?”

Abo bari mu bagize urubyiruko batajijiganyije bahise bamubwira ko bashaka Yampano.

Bati:Dushaka Yampano, akadususurutsa mu Kidaho.”

Dr. Utumatwishima ati:“Abegereye Yampano mumubwire ko urubyiruko rw’i Burera rumushaka.”

Minisitiri Dr. Utumatwishima yakomeje avuga ko biyemeje kumwegera babiganireho azabataramire.

Ati:”Natwe muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, twemeye ko tuzabiganiraho akabataramira.”

Yampano amaze kubona ko yatewe iteka, yahise agira ati:”Ndahabaye cyane.”

Yampano ari mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi, akunzwe mu ndirimbo; Ngo, Sibyange na Icyomanzi. Aherutse kandi gushyira hanze umuzingo muto [EP] yise “Igikwiye.”

Minisitiri Dr. Utumatwishima yabwiwe n'urubyiruko rw'i Burera ko bashaka gutaramirwa na Yampano, uwo muhanzi avuga ko yiteguye kubataramira

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow