Ibyaranze igitaramo cya Davido cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

Umuhanzi mpuzamahanga wo muri Nigeria, Davido yataramiye i Kigali mu ijoro ryo ku wa 05 Ukuboza 2025, mu gitaramo cyo kumenyekanisha album ya gatanu yise '5ive'.

Dec 6, 2025 - 10:29
Dec 6, 2025 - 11:01
 0
Ibyaranze igitaramo cya Davido cyitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame

Uyu muhanzi wari utegerejwe na benshi cyane ko amatike y'igitaramo cye muri BK Arena yashize mbere y'icyumweru ku munsi nyirizina w'igitaramo, yageze ku rubyiniro 23:25. Yaje ku rubyiniro nyuma y'uko abahanzi nyarwanda barimo Kitoko, Riderman, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Logan Joe na KFK bari bamubanjirije. 

Ahereye ku ndirimbo ze yakoze mu bihe bye bya mbere nka 'Dami Duro', yatangiye gutarama ubona adafite imbaraga nyinshi, ndetse agenda aririmbira indirimbo ziri kuri album nshya benshi batazi cyane uretse nka '10 Kilo' yongeye kujyana n'abakunzi be. 

Indirimbo 'Aye' isanzwe ifasha cyane uyu muhanzi ku rubyiniro, yayiririmbye abantu batarashyuha cyane gusa bigeze kuri 'Blow your Mind' yakoranye na Chris Brown, abantu batangira kujyana na we ijambo ku rindi. 

Ubwo yari ari ku rubyiniro, Davido hari aho yavuze ko ashimira Nyiricyubahiro umugore wa Perezida w'u Rwanda n'umukobwa we Ange Kagame ndetse abaha ikaze mu gitaramo. 

Asoza iki gitaramo mu masaha ya saa sita z'ijoro ashyira saa saba, indirimbo 'With You’ yakoranye na Omah Lay, ihatanye no mu bihembo bya Grammy Awards, ni yo yasorejeho. 

Muri iki gitaramo kandi, agashya ka bayemo ni ugusomana kwa Juno Kizigenza na Ariel Wayz bari ku rubyiniro. Umuhanzi Kitoko wari utegerejwe na benshi na we yishimiye ba benshi mu ndirimbo nka 'Thank You Kagame', 'Bella', n'izindi.

Davido yakoze ibishoboka ashimisha abakunzi be i Kigali 

Ifoto: RBA, Kitoko Bibarwa yishimiwe bikomeye n'Abanyarwanda barimo na Madamu Jeannette Kagame na Ange Kagame 

Juno Kizigenza na Ariel Wayz batunguranye basobanira ku rubyiniro.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com