Akari ku mutima wa Li John wahawe amahirwe y’imbonekarimwe

Umuhanzi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo Li John ubimazemo igihe yagaragaje ibyishimo yagiyeze kubera amahirwe n’icyizere yagiriwe cyo kwitabira iserukiramuco rigiye kubera muri Leta Zunze Ubumwe za America mu mujyi wa Washington Dc.

Mar 21, 2024 - 15:14
Mar 22, 2024 - 12:05
 0
Akari ku mutima wa Li John wahawe amahirwe y’imbonekarimwe

Li John wari usanzwe amenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye ariko nyuma na we akaza kwinjira mu muziki, yaje ku rutonde rw’abahanzi bagiye kwitabira iserukiramuco rizabera I Washington Dc rigahuriramo ibyamamare bitandukanye muri Africa.

Li John yatangaje ko ari ibintu yishimiye cyane kuba agiye guhagararira U Rwanda ndetse akabasha guhurira ku rubyiniro n’abahanzi bakomeye kandi yakuze afatiraho urugero anabemera kubi.

Li John avuga ko aya ari amahirwe akomeye abonye kandi yakwifuzwa n’umuhanzi Nyarwanda wese dore ko hari abandi bahanzi ba hano mu Rwanda bafite n’amazina akomeye kumurusha ariko batabashije kubona aya mahirwe.

Avuga ko nubwo babonye aya mahirwe ariko ari n’umukoro bahawe wo kujya guhesha ishema Africa ndetse n’u Rwanda by’umwihariko, bagomba kugaragariza Abanyamahanga ko no mu Rwanda hari abahanzi bakomeye, bashoboye kandi b’abahanga mu byo bakora.

Iri ni iserukiramuco ryiswe ‘Colors of the East Festval’ rizaba guhera tariki ya 23-26 Gicurasi 2024 rikazahuriramo ibyamamare bitandukanye byo muri Africa birimo The Ben, Diamond, Innoss’B, Otile Brown, Li John n’abandi bazaturuka mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Africa.

Li John umaze imyaka ibiri yinjiye mu rugendo rwo gukora umuziki akabifatanya no gutunganya amajwi amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo Ready now yahuriyemo na Marina, It’s Ok, Icyuki gikaze yakoranye na Diplomate n’izindi zitandukanye harimo zimwe yagiye akora ubwo yari akibarizwa muri label ya The Mane.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow