Umwe mu bashinja yanze kwitaba: Aho urubanza rwa P Diddy rugeze
Umugore wahawe izina rya "Victim 3" mu rubanza rwa P Diddy yabuze, bibera ihurizo umushinjacyaha Maurene Comey.
Umugore ukuriye Inteko y’Abashinjacyaha, Maurene Comey yiyemeje guhamya P Diddy ibyaha ashinjwa bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina no gucuruza abakobwa mu bikorwa by'ubusambanyi, ari mu rungabangabo nyuma yo kumenya ko umwe mu bagore yahawe izina rya Victim 3 mu kuzashinja P Diddy atazagaragara mu rukiko kuko adashaka gushinja P Diddy.
Maurene Comey yavugiye mu rukiko ko atazi niba uwo mugore azagarara mu rukiko cyangwa se niba atazaba ahari (ni yo atamushinja ariko akagaragaramo). Afite amakuru ko uwo mugore ataba i New York, bityo bigoye kumubona ngo bamenye amakuru ye.
Amakuru TMZ ifite nuko uwo mugore yanze kubaha amakuru menshi ku ihohotera bivugwa ko yakorewe na P Diddy. Ntihamenyekanye impamvu yatumye aburirwa irengero.
Biteganyijwe ko urubanza nyiri zina ruzaba mu cyumweru gitaha. Uwahawe izina rya "Victim 1" Cassie Ventura yivugiye ko ashaka kuzashinja P Diddy, ntabyo kwihishahisha, bamumenye n'amazina ye yose.
Aherutse kugaragara mu mafoto agaragaza ko akuriwe akaba yitegura kwibaruka umwana wa gatatu, ntabwo bizwi igihe azazira mu rukiko gushinja P Diddy.
Cassie Ventura ushinja P Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina, aratwite
Umushinjacyaha, Comey yiyemeje kuzatuma P Diddy atsindwa n'ibyaha aregwa
What's Your Reaction?










