Igisigazwa cy’urugi rwarokoye Rose mu bwato bwa Titanic cyagurishijwe akayabo
Igice cy’umuryango w‘urugi rw’ubwato bwa Titanic cyafashije Rose kurokoka impanuka y’ubu bwato yabaye mu mwaka wa 1912 ubwo bwarohamaga, nyuma y’imyaka 26 iki gice giheruka kwifashishwa bakina filime ya Titanic bavuga inkuru mpamo y’ubu bwato, cyaje kugurishwa arenga miliyoni 800 z’amafaranga y’U Rwanda.
Iki gice cy’urugi cyagurishirijwe muri cyamunara yo kugurisha imyenda n’ibikoresho by’igiciro kinini, cyamunara imenyerewe ku izina rya ‘Hertage Auction Hollywood’ kigurishwa akayabo gasaga amadorari 718,750 ni ukuvuga arenga miliyoni 800 z’amafranga y’U Rwanda nyuma y’imyaka 26 gikinishijwe n’ubundi muri filime mbarankuru y’ubu bwato bwa Titanic.
Si uru rugi gusa rwagurishijwe muri iyi cyamunara kuko hari higanjemo n’ibindi bikoresho n’imyenda bitandukanye birimo ikoti rya Spiderman ryambarwaga na Toby Maguire ryagurishijwe akayabo k’amadorari 125,00 n’ikiboko cyo muri filimi yakunzwe cyane yiswe ‘Indian Jones and Temple of Doom’ cyagurishijwe amadorari 525,000.
Filimi ya Titanic igaruka ku nkuru mpamo y’impanuka y’ubwato bwa Titanic bwarohamye mu nyanja mu mwaka wa 1912, hakaza kurokokamo umugore umwe witwa Rose wari ufite umukunzi witwa Jack ari na we wamwitangiye akamushakira uburyo bwo kuba yarokoka iyo mpanuka nubwo we bitakunze ko yayirokoka.
What's Your Reaction?








