Harmonize ntiyorohewe muri Afurika y’Epfo

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize, ari kuvugisha benshi nyuma y’amakuru avuga ko yaba yagize uruhare mu mirwano yabereye muri Afurika y’Epfo, ibintu bishobora kumushyira mu bibazo n’inzego z’umutekano z’icyo gihugu.

Apr 3, 2026 - 12:42
Apr 3, 2026 - 15:02
 0
Harmonize ntiyorohewe muri Afurika y’Epfo

Aya makuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga guhera ku wa 1 Mata 2026, nyuma y’uko hasohotse amashusho agaragaza Harmonize ari kuganira n’abashinzwe umutekano b’aho byabereye.

Muri ayo mashusho, agaragara atuje ari kumva ibisobanuro ahabwa n’abo bashinzwe umutekano, mu gihe umwe mu bagize itsinda rye nawe agaragara aganirizwa mu buryo bukomeye.

Nubwo ayo mashusho atumvikanamo amajwi, amakuru akomeje gucicikana avuga ko izi mvururu zaba zaratewe n’intonganya zavutse hagati ya Harmonize n’umwe mu bakiriya bari aho.

Hari n’abavuga ko uyu muhanzi yaba yarateye ikirahure uwo muntu, ibintu byakurikiwe n’akavuyo kagombye gukizwa n’abashinzwe umutekano.

INDI NKURU WASOMA :Intambara ya Iran na USA yahungabanyije ubukungu bw’u Rwanda

Muri ayo mashusho kandi, hagaragara undi mugabo wari ufite uburakari bwinshi ajyanwa ku  ruhande n’abashinzwe umutekano, wasaga n’ushinja Harmonize kuba nyirabayazana w’ibyabaye.

Kugeza ubu, ibisobanuro birambuye ku cyateye ayo makimbirane ntibiratangazwa ku mugaragaro, ndetse n’inzego z’umutekano zo muri Afurika y’Epfo ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro kuri iki kibazo.

Ibi bibaye mu gihe Harmonize ari mu mujyi wa Johannesburg aho yagiye gukora ibikorwa bitandukanye birimo ibitaramo no kumenyekanisha ibikorwa bye ku rwego mpuzamahanga.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow