Icyo bamwe mu bahanzi bavuga ku ihangana mu muziki nyarwanda

Kuva kera mu muziki nyarwanda ndetse no mu bahanzi bo mu bindi bihugu hagenda humvikana icyo twakwita nk’ihangana hagati yabo aho usanga buri umwe yumva ko arenze undi, ugasanga bamwe mu bafana ndetse n’abahanzi bamwe na bamwe bavuga ko mu muziki biba bigomba kubaho kugira ngo biryohe.

Mar 14, 2024 - 16:40
Mar 14, 2024 - 23:14
 0
Icyo bamwe mu bahanzi bavuga ku ihangana mu muziki nyarwanda

Iyo ugiye uganira na bamwe mu bahanzi nyarwanda yaba abamaze igihe mu muziki ndetse n’abari mu kiragano gishya bakubwira ibicyerezo byabo bigiye bitandukanye ku ihangana rigenda rivugwa mu bahanzi hagati yabo ni nta ngaruka bishobora kuba byagira ku muhanzi ndetse n’umuziki muri rusange.

Riderman umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki nyarwanda avuga ko biba bidakwiye ko abahanzi bahangana nyamara ahubwo bakagombye guhuriza hamwe bakaba bakora ikintu kidasanzwe bikaba byazamura umuziki nyarwanda ukagera ku rwego mpuzamahanga. Ibi Riderman abivuga nk’umwe wigeze kuvugwa mu makimbirane mu myaka yatambutse ndetse na we yumva ko udashobora kuzamuka utinjiye mu makimbirane gusa avuga ko yaje kubona ingaruka zabyo ubwo yigeze kugirana amakimbirane na mugenzi we akamusebereza izina bikaza gutuma abura amahirwe y’aho yari agiye kwaka akazi kuko izina rye ryari ryaramaze guhindana.

Ibi kandi abihurizaho na mugenzi we Bull Dog ndetse na The Ben bemeza ko ihangana ridakwiye na gato hagati y’abahanzi kuko kuva na kera ihangana rirasenya ntiryubaka.

Gusa ku rundi ruhande Auncle Austin umwe mu bahanzi bashyize itafari ku muziki nyarwanda kuva kera ndetse no kugeza ubu asanga umuziki utarimo ihangana hagati y’abahanzi uba ubishye. Ibi abivugira ko kera wasangaga abahanzi baragiraga icyimeze nk’ihangana bigatuma bakora cyane kugira ngo mugenzi wawe ataba yakurusha ukisanga wagiye hasi ye, ibi rero ugasanga byararyoshyaga umuziki ndetse bigatuma umuhanzi ataba umunebwe ndetse agakora ibintu bifite umwimerere kugira ngo atazisanga yarazimye.

Ibi akabihurizaho n’umuhanzi Makonikoshwa umwe mu barambye mu muziki nyarwanda, aho avuga ko ihangana ntacyo ritwaye kuko biryosha umuziki. Makonikoshwa yemeza ko na we yakabaye yarabikoze ariko mu gihe cyabo wasangaga ntaho wamenera uhangana na mugenzi we kuko wasanga abantu batarasobanukirwa neza iby’umuziki. Ibi kandi akabihurizaho na Bruce Melody uvuga ko imyidagaduro idashobora kuryoha mu gihe abahanzi batuje nta gisa n’ihangana rizamo.

Si aba gusa bahamya ko ihangana ryagakwiye kubaho gusa bose bongeraho ko atari rimwe rishobora gukurura umwuka mubi hagati yabo ahubwo bikaba bigamije gushyushya imyidagaduro ndetse no kugira ngo bibatere umuhate wo gukora cyane no gukora ibihangano bifite umwimerere.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow