Cindy Sanyu yasobanuye impamvu yashakiye umugabo mu nzu ye

Umuhanzikazi Cindy Sanyu yavuze ko abagabo yakundanye na bo bamuciye kujya gutura mu nzu y’umugabo we.

Aug 26, 2024 - 20:23
Aug 26, 2024 - 21:04
 0
Cindy Sanyu yasobanuye impamvu yashakiye umugabo mu nzu ye

Cinderella Sanyu uzwi mu muziki nka Cindy Sanyu yahishuye ko impamvu atakwemera kujya kuba mu nzu y’umugabo we, Prynce Atiko Okuyo ari uko hari abagabo yigeze gukundana na bo bakamuhemukira.

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu itsinda rya Blu*3 ryabiciye bigacika mu myaka 19 ishize rihuriyemo abahanzikazi batatu: Lilian Mbabazi, Jackie Chandiru na Cindy Sanyu, nyuma baza gutandukana buri muntu yikorana ku giti ke, we yamenyekanye mu ndirimbo zirimo One&Only, Selecta na Ayokya Yokya.

Nubwo yahiriwe mu muziki ariko yaje guhura  n’ibibazo mu rukundo.

Yavuze ko yagiye ahura n’abagabo benshi bamwereka urukundo bamwe arabakunda abandi arabanga. Hari abo yemereye ko bamugira umugore, akemera kujya kubana na bo mu nzu bikarangira batandukanye.

Ati:”Njye nakundanye n’abagabo batandukanye; nakundanye n’umugabo mva aho nabaga njya kubana na we, nyuma aranyanga, mpakira ibyanjye ndagenda. Nyuma nkundana n’undi aranyanga, nongera mpakira ibintu byanjye ndagenda!”

Cindy Sanyu yakomeje avuga nyuma yo kurambirwa iyahukana yahisemo ko umugabo we amushakira mu nzu ye akaba ariho babana n’abana babo.

Yongeyeho ati:”Ibyo kwama nimuka mva mu nzu njya mu yindi nabirakariyemo bintera n’ihungabana, ubu uwo tubana, Prynce Atiko Okuyo tubana mu nzu yanjye.”

Cindy Sanyu yahamije ko mu rugo rwe abanye neza n’umugabo we, Prynce Atiko Okuyo. Ashimira uyu mugabo kuba ari umutware uzirikana inshingano; amwitaho ndetse n’abana babo.

Cindy Sanyu yashakiye umugabo mu nzu ye

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow