Intandaro yo guhagarikwa kwa filimi yitwa Mugisha na Rusine
Hashize igihe kigera ku mezi umunani filimi yitwa Mugisha na Rusine yakinwaga n'abanyarwenya Kibonge Clapton ndetse na Rusine Patrick ihagaritswe, ibintu byateye abantu urujijo bibaza impamvu yabiteye gusa Kibonge yatangaje ko byatewe n'uburwayi yagize bw'igihaha kimwe cyari kirwaye bigatuma ahorana inkorora.
Mugisha na Rusine ni filimi yari imaze igihe kinini icyinwa inyuzwa ku rubuga rwa YouTube ndetse imaze kugira abakunzi benshi bayikurikirana dore ko yacyinwaga n'ibyamamare muri sinema nyarwanda ari bo Rusine Patrick na Kibonge Clapton.
Nyuma y'igihe byaje gutungurana iyi filimi itakinyura kuri uru rubuga bituma benshi bibaza impamvu, batangira gushinja Kibonge kugira ubunebwe ntabashe gukomeza gutegura iyi filimi cyane ko yari amaze kugira filimi nyinshi abarizwamo harimo n'ize ku giti cye.
Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Kibonge yatangaje ko kuba iriya filimi yarahagaze bitatewe n'ubunebwe ko ahubwo byatewe n'uburwayi yagize bw'igihaha cyari kirwaye bikamutera guhorana inkorora yatumaga ijwi ritamera neza.
Yavuze ko ubu burwayi bwamubangamiraga cyane iyo yajyaga gukina filimi kuko iyo yakoraga cyane yarakororaga cyane bigatuma rimwe na rimwe iyo yajyaga kuyikina wasanga ijwi ritameze neza bigatuma bahora basubika umunsi wo kuyikora kandi iriya filimi kugira ngo ikinwe byasabaga ko bombi bayigaragaramo kuko iyo umwe yaburagamo ntabwo bashobokaga ko yajya hanze.
Bamaze kubona ko ubu burwayi bwa Kibonge budashobora gutuma aboneka buri gihe ngo babe bayikora, bahisemo kuba bayihagaritse akabanza gukira ubu burwayi bwatumaga ahorana inkorora ntabashe gukoresha ijwi rye rimeze neza .
Nyuma yo kubagwa agakurwamo igihaha kimwe cyari cyirwaye avuga ko ubu ameze neza ndetse ko ubu agiye gukora ibirenze kuko mbere yakoranaga ubu burwayi nubwo yageragezaga kubihisha abantu, ariko ubu yiteguye kurushaho.
What's Your Reaction?










