Burundi: Abakobwa 60 batoranyijwe mu bakobwa 100 -AMAFOTO
Mu gihugu cy’U Burundi banzitse irushanwa rya Nyampinga w’U Burundi 2025, ijonjora ry’ibanze ryamaze gusozwa.
Irushanwa ry’ubwiza ryo mu gihugu cy’U Burundi (Miss Burundi) riri gukorwa mu rwego rwo gushaka umukobwa uhiga abandi mu buranga, ubumenyi, imico myiza, ngo azambikwe ikamba rya 2025, rirarimbanyije.
Ijonjora ry’ibanze ryakorewe i Bujumbura ryatanze abahiga abandi 60.
Nyuma y’iminsi abakobwa bo mu gihugu cy’U Burundi bahamagarirwa kwitabira irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss Burundi, hari abitabiriye.
Mu bakobwa 100 bitabiriye ijonjora rya mbere, 60 ni bo babashije gutambuka. Abo barumbirije imbere, buri umwe arashaka kuzegukana ikamba rya Miss Burundi 2025.
Igisubizo.com yabegeranyirije amafoto y’abo bari babashije kugera muri icyo kiciro.
Uzatsinda azasimbura Miss Burundi 2023, Lellie Carelle Ndayizeye umaranye iryo kamba imyaka ibiri (2).
What's Your Reaction?










