Bimwe mu byamamare byagiye byisanga hagiye hanze amashusho yabo y'urukozasoni

Muri iyi minsi ya none aho Isi ihurira ku ikoranabuhanga ry'imbuga nkoranyambaga, abahanzi ndetse n'ibyamamare muri rusange ni bamwe mu bagirwaho ingaruka zikomeye n'ikwirakwizwa ry'amashusho amwe agaragaza ubwambure bwabo.

Nov 14, 2025 - 16:07
Nov 14, 2025 - 18:34
 0
Bimwe mu byamamare byagiye byisanga hagiye hanze amashusho yabo y'urukozasoni

Kuva mu mpera z'icyumweru gishize hano mu Rwanda, na ho umuhanzi Yampano ni umwe mu bagarutsweho cyane nyuma y'uko hagiye hanze amashusho amugaragaza ari gukora imibonano mpuzabitsina n'umukunzi we. Si uyu muhanzi gusa kandi nk'uko twabigarutse ruguru kuko ari ibiba no ku byamamare mpuzamahanga.

Bimwe muri ibi byamamare byagiye byisanga amashusho yabo asa n'ayurukozasoni yagiye hanze, mu buryo batiteguye barimo Umunyarwandakazi Gloria Bugie ukorera umuziki muri Uganda, mu 2024 na we yabaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko amashusho ye abyina yambaye ubusa buriburi agiye hanze.

Gloria Bugie yisanze uwari umukunzi we yashyize hanze amashusho ye y'urukozasoni 

Gloria Bugie aherutse gutangaza ko aya mashusho yashyizwe hanze n'uwahoze ari umukunzi we ndetse kuri ubu yamaze kubihanirwa agafungwa imyaka itanu. 

Umuhanzikazi Tiwa Savage ufatwa nk'umwamikazi w'injyana ya Afrobeats na we mu 2021 hagiye hanze amashusho ari gutera akabariro n'uwari umukunzi we waje no kuyashyira hanze ku bw'intego ye n'inshuti ze nk'uko byatangajwe na Tiwa.

Tiwa Savage ni umwe bavuzwe cyane ubwo amashusho ye ari gukora imibonano mpuzabitsina yajyaga hanze 

Umuraperi w'Umunyamerika Nelly na we mu 2022 yatunguye Isi nyuma yo gushyira hanze amashusho ye y'urukozasoni kuri konti ye ya Instagram, gusa nyuma aza kugaragaza ko byabaye nk'impanuka.

Nelly we yisanze yishyiriye hanze aya mashusho 

Ibindi byamamare byagiye byisanga amashusho yabo y'urukozasoni yagiye hanze barimo umunyamideli Kim Kardashian mu 2003, Nick Cannon, Swae Lee, n'abandi.

Kim Kardashian we ibi byamubayeho mu gihe imbuga nkoranyambaga zari zitaratera imbere cyane.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com