Kenya: Umugabo witendetse ku ndege yahanwe

Umugabo wo muri Kenya witwa, Stephen Obise uzwi nka Obisalom Komando uherutse kwitendeka ku ndege yari itwaye umwe mu banyamakuru akaba uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Oga Obinna wari mu gace ka Rapogi, yahamwe n'icyaha cyo kuvogera umutekano w'indege ahanishwa kwishyura 500,000 cyangwa se agahanishwa gufungwa amezi 18 ku wa Gatanu, tariki ya 25 Mata 2025.

Apr 26, 2025 - 10:22
Apr 26, 2025 - 13:07
 0
Kenya: Umugabo witendetse ku ndege yahanwe

Ku wa 13 Mata 2025 ahagana saa kumi n'imwe indege yari itwaye umwe mu banyamakuru bo muri Kenya, Oga Obinna wari witabiriye ubukwe bw'umuhanzi, Evance Ochieng uzwi nka Prince Indah bwabereye mu gace ka Rapogi, yagiye guhaguruka umuturage wamenyekanye nka Komando ashaka ko bamukura aho iwabo muri Rapogi ngo bamujyane i Nairobi baranga we ababwira ko byanze bikunze bamujyana. Yahisemo ko agomba kuyitendekaho, abashinzwe umutekano baramubuza ariko we abaca mu rihumye, ihagurutse ahita ayitendekaho.

Yaramugurukanye mu kirere ariko uwari uyitwaye yabonye ko ubuzima bwe buri mu kaga indege ayikatira hafi agaruka ku kibuga, amukuraho agifasheho ari muzima.

Amashusho ye yarafashwe akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abatari bake batangarira icyo gikorwa yakoze.

Polisi ya Kenya yasesenguye ibyakozwe isanga harimo ibigize icyaha, maze ku wa 15 Mata 2025 bamuta muri yombi.

Urubanza rwe rwabaye ku wa 25 Mata 2025 basanga yakoze icyaha cyo kuvogera indege no gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Urukiko rwasomye umwanzuro w'urubanza ruti:"Hagendewe ku bimenyetso bifatika bihari, Stephen Obise arahamwa n'icyaha cyo kuvogera indege."

"Bityo, ahanishijwe kwishyura agera ku bihumbi 500 by'Amashilingi ya Kenya cyangwa se ahitemo gufungirwa muri gereza umwaka n'amezi 6."

Obinna wari utwawe muri iyo ndege akananga ko bamutwara ngo bamujyane i Nairobi, yamusabiye imbabazi ahamya ko uwo wabikoze yabonye isomo akwiye kubabarirwa.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow