Icyatumye Muyoboke Alex asaba Kaminuza y’U Rwanda gushyiraho ishuri ry’umuziki

Umujyanama w’abahanzi akaba n’ubareberera inyungu, Muyoboke Alex yavuze ko byaba byiza Kaminuza y’U Rwanda ishyizeho ishuri ryigisha umuziki, abanyeshuri bakajya basoza mu ishuri ry’Umuziki ry'U Rwanda bagakomereza no muri kaminuza.

Nov 8, 2024 - 20:15
Nov 8, 2024 - 22:07
 0
Icyatumye Muyoboke Alex asaba Kaminuza y’U Rwanda gushyiraho ishuri ry’umuziki

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 08 Ugushyingo 2024 mu kiganiro yatangiye mu nama ‘Career Summit’ yabereye muri Kaminuza y’U Rwanda ishami rya Huye, yahuriyemo n’abarimo The Ben, Scovia Mutesi n’abandi.

Muyoboke Alex avuga ko yagize igitekerezo cyo kureberera inyungu z'abahanzi, birumvikana no kubamenyekanisha ari na ko abateza imbere mu mwaka wa 2002, byageze naho areberera inyungu z'abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Tom Close, The Ben na Liza Kamikazi.

Mu myaka ya hafi aha, yazamuye itsinda ry’abakobwa babiri rizwi nka ‘CharlynaNina.’ Agira n’uruhare mu ikorwa ry’indirimbo ‘Ndaryohewe’ yahuriyemo abahanzi batari baramenyekane cyane barimo Milly Umutoni, Kevin Skaa, France Mpundu, Yvanny Mpano, Calvin Mbanda, Mozzey Yemba, Victor Rukotana na Ariel Wayz ariko ubu bamwe muri bo bakaba barubatse izina.

Uyu mugabo yagarutse ku byifuzo yagejejweho na bamwe mu banyeshuri biga mu ishuri ry’umuziki ryahoze ku Nyundo rikaba riherereye i Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Yagize ati:”Abanyeshuri bo ku ishuri ryigisha umuziki bajya baza kungisha inama (ndi umujyanama); barambajije bati: kuki twe dusoza tugakora ikizamini cya Leta ariko ntitujye kwiga muri kaminuza? Izindi kaminuza zikomeye ziri hirya no hino ku Isi bagira iryo shuri. Usanga bafite ishuri rigenewe ibijyanye n’indirimbo ndetse n’ikinamico. Nasuye Makerere yo muri Uganda ndabibona…nasuye Kaminuza ya Dar Es Salaam muri Tanzania ndabibona… kuki Kaminuza y’U Rwanda itabigira?”

“Kaminuza y’U Rwanda ni ukuri izabitekerezeho, niba barashyizeho ririya shuri bazashyireho na kaminuza yaryo. Impamvu mbivuze nuko Kaminuza y’U Rwanda yigeze kuba igicumbi cy’imyidagaduro, tukiga ariko tukanidagadura.”

Muyoboke ashimangira ko hashyizweho iryo shuri ryagabanya umubare w’abanyeshuri bajya kwiga umuziki muri kaminuza zo hanze ziwigisha.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow