Billboard yasabye imbabazi Taylor Swift ku bwo gushyira hanze amashusho y'ubwambure
Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Taylor Swift yasabwe imbabazi n'urubuga rwa Billboard ku bwo kwibeshya hagatangazwa amashusho y'ubwambure bumushushanya.
Ku mugoroba wo ku wa 26 Ugushyingo 2024 urubuga rwa Billboard rwatangaje ko Taylor Swift ari we muhanzikazi wa kabiri w'ikinyejana cya 21, mu kwishimira ibyo yagezeho, urwo rubuga rwasakaje ku mbuga nkoranyambaga zarwo amashusho arimo agace kagaragaza umuntu usa na Taylor Swift (si we, ahubwo ni ishusho isa na we) yiyambuye ubusa. Bamaze kubona ko bakoze amakosa basabye imbabazi.
Ubwo buryo bwo gukoresha ibishushanya ibyamamare (celebrity wax figures) ni ibintu bikunda gukorwa muri Amerika. Mu rwego rwo kurangaza abantu no kuronka ubwamamare, Kanye West yigeze kubikora mu mwaka wa 2016, aho yakoresheje ubwo buryo bwo gushushanya ibyamamare. Muri ubwo buryo, abashyiriwe hanze amashusho bambaye ubusa harimo na Taylor Swift.
Mu kwishimira ako gahigo kaciwe na Taylor Swift, Billboard yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho agaragaza umugore usa na Taylor Swift, bahishura ko uwo muhanzikazi ari we wahize abamukurikira aba uwa kabiri.
Ni ibintu byarakaje abatari bake bamushyigikiye bibaza impamvu babandagarije umuhanzikazi wabo bakamusobanura mu buryo butari bwo, basakaza amashusho agaragaza ubwambure bwe.
Billboard yafashe umwanya isaba imbabazi Taylor Swift. Yagize ati:"Dusabye imbabazi Taylor Swift n'abasomyi bacu ku bwo gushyira hanze amashusho yandagaza ndetse agasobanura nabi uwo muhanzikazi. Twamaze gusiba ayo mashusho kandi tubabajwe n'ibibi byatewe n'iri kosa."
Urwo rubuga rwakoze amakosa mu gihe ruri mu gihe cyo gutangaza abahanzi bahize abandi muri iki kinyejana cya 21.Taylor Swift ni we uherutse gutangazwa ko ari uwa kabiri. Aza imbere ya Rihanna wa 3, Drake wa 4 na Lady Gaga wa 5. Hagati aho, ntabwo haratangazwa uwa mbere (1).
Billboard yashyize hanze amashusho bivugwa ko ashushanya ubwambure bwa Taylor Swift
Urwo rubuga rwasabye imbabazi Taylor
What's Your Reaction?










