Ruger yateje urujijo ku bihembo bihatanyemo Bruce Melodie avuga uko abona ejo hazaza habyo

Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Ruger yagaragaje ko abategura ibihembo bya The Headies barebye kure bagahatanisha abahanzi bakoze cyane mu bice bitandukanye baherereyemo, nyamara we atarimo.

Feb 15, 2025 - 18:54
Feb 17, 2025 - 19:50
 0
Ruger yateje urujijo ku bihembo bihatanyemo Bruce Melodie avuga uko abona ejo hazaza habyo

Michael Adebayo Olayinka uzwi mu muziki nka Ruger yatanze ubutumwa bugaragaza ko yanyuzwe n’uburyo abategura ibihembo byo muri Nigeria bizwi nka ‘The Headies’ bazirikanye imvune abahanzi bagira mu gukora ibihangano ubundi babahatanisha muri ibyo bihembo. Arabona bizagera kure bikaruta ibikomeye ku Isi. Ni mu gihe we nta na hamwe ahatanye.

Muri iki cyumweru nibwo hatangajwe abahataniye ibihembo byo muri Nigeria bizwi nka The Headies. Muri bo hagaragayemo Umunyarwanda Bruce Melodie aho ahatanye mu kiciro cy’umuhanzi mwiza wo mu Karere k’Afurika y’i Burasirazuba. 

Muri icyo kiciro ahanganye n’abarimo Diamond Platnumz, Azawi, Bien Aime Baraza na Juma Jux. Ni ibihembo bizatangwa ku wa 05 Mata 2025.

Ruger uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria no hirya no hino biciye mu ndirimbo nka Toma Toma, Romea Must Die, Jay Jay, Luv Again, Make Way na Bae Bae yagarutse kuri ibyo bihembo bya The Headies.

Yagize ati:”Ndamukije ibihembo bidasanzwe ku Isi yose. Mwarakoze kuzirikana imishinga yose n’abahanzi bose bakoranye ishyaka umuziki.”

“Ndabisabira ngo mu minsi iri imbere bizabe ibihembo bikomeye cyane ku Isi.”

Ni amagambo yateye benshi kwibaza impamvu ayavuze we nta hantu ahataniye igihembo. Baribaza niba koko ari ukubishimira cyangwa se ari ukubijomba igikwasi!

Ruger ni umwe mu bahanzi bakoze cyane umwaka ushize ariko ntiyahiriwe no guhatana mu bihembo; The Headies cyangwa se Grammys.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow