Uko abanyeshuri bakiriye Beyonce watangiye kwigishwa muri kaminuza

Umuhanzikazi Beyonce yahindutse icyigwa muri Kaminuza ya Houston abanyeshuri bateganya kuzungukiramo byinshi.

Jan 24, 2025 - 15:03
Jan 24, 2025 - 23:27
 0
Uko abanyeshuri bakiriye Beyonce watangiye kwigishwa muri kaminuza

Beyonce Giselle Knowles-Carter uzwi mu muziki nka Beyonce ari kwigwa nk’isomo muri kaminuza ya Houston yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku wa 23 Mutarama 2025. Nyuma yo gusobanurirwa ibice by’isomo rye baziga, abanyeshuri bavuze ko atari bo bazabona bageze kuri buri gisate cy’iryo somo.

Urugendo rw’ubuzima n’umuziki wa Beyonce muri rusange byatumye ubuyobozi bwa Kaminuza ya Houston bwanzura ko uwo muhanzikazi agomba kwigwa mu ishuri akagira icyo yakungura abanyeshuri.

Urebye mu mateka y’umuziki y’uwo muhanzikazi  w’imyaka 43 ubona ko afite inkuru yo kubara n’ibyo yakwigisha abiganjemo urubyiruko. Akinjira mu muziki yabaye mu itsinda rya ‘Destiny’s Child’ imikorere yabo itagenze neza, yiyemeza gukora umuziki ku giti ke.

Yakundanye n’umuraperi Jay Z bafatanya guteza imbere ibihangano bye, aramenyekana atwara ibihembo bikomeye ku Isi. Ubu ni we muhanzi wa mbere wegukanye ibihembo byinshi bya grammy, abitse ibigera kuri 32.

Ntabwo arahagarika gukora umuziki kuko ku wa 29 Werurwe 2024 yasohoye album yise ‘Cowboy Carter.’

Muri uku kwezi kwa Mutarama 2025 Kaminuza ya Houston yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje byo kwigisha isomo rigaruka kuri Beyonce ryiswe “Before Cowboy Carter: Black Towns, Black Freedom.”

Umwe mu barimu b’iyo kaminuza, Prof. Alicia Odewale yavuze ko iryo somo rye ryateguwe neza bizera ko rizigisha byinshi abanyeshuri b’iyo kaminuza.

Avuga kandi ko bazakoresha album aherutse gushyira hanze ‘Cowboy Carter’ mu kurebera hamwe impinduramatwara no kuba icyitegererezo byakozwe n’abirabura. Bazigiramo urugendo rw’ubwigenge bw’abirabura muri Amerika mu kinyejana cya 19. Bazajya bananyuzamo bumve zimwe mu ndirimbo z’uwo muhanzikazi.

Abanyeshuri batangiye kwiga iryo somo bagaragarije itangazamakuru akanyamuneza ko kuba bagiye kwiga Beyonce ngo abenshi baramukunda cyane bumva bazungukiramo ibizabafasha mu buzima busanzwe.

Beyonce ari ku rutonde rw’abahanzi bigwa mu ishuri. Ni urutonde ruriho abandi bahanzi barimo Wizkid wigwa muri Kaminuza yo muri Canada.

Beyonce yahindutse icyigwa muri Kaminuza ya Houston

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow