Lionel Richie agiye gutaramira muri Uganda
Umuhanga mu muziki, Lionel Richie yatangajwe na Minisiteri y’ubutabera mu gihugu cya Uganda ko azahataramira muri Kamena 2025.
Lionel Brockman Richie Jr. [Lionel Richie] uri mu banyabigwi mu muziki wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika no hirya no hino ku Isi yahamijwe na Minisitiri w’ubutabera muri Uganda, Mr. Norbert Mao wavuze ko azataramira muri icyo gihugu mu gikorwa ‘Adventure of Humanity’ cyizahabera hagati y’itariki ya 30 Gicurasi na 09 Kamena 2025.
Uyu Lionel Richie w’imyaka 75 ni umunyamuziki ukomeye cyane wo muri Amerika wamenyekanye mu ndirimbo zirimo: All Night Long, Easy, Hello, Stuck On You na Dancing On The Ceiling, azasusurutsa abitezwe kuzahurira mu gikorwa ‘Adventure of Humanity’ cyizabera ahitwa Kaunda Grounds ho mu gace ka Gulu City, Uganda nk’uko byahamijwe na Mr. Norbert Mao.
Icyo gikorwa cyizaba cyigamije kwigisha amahoro ku Isi no gukangurira abantu kumenya uburyo barindamo ibidukikije.
Ni amakuru yakiriwe neza n’abihebeye umuziki ugenda gake, wumvwa n’abatari bake bagashesha urumeza. Indirimbo z’uwo muhanzi ni ko zimeze, abakunzi be baba baratwawe na zo.
Amakuru ari ku rubuga ‘Biography’ no mu bitangazamakuru avuga ko Lionel Richie ari umunyabigwi mu muziki, umwanditsi w’indirimbo n’uzitunganya wavutse ku wa 20 Kamena 1949, ubu akaba afite imyaka 75.
Ni umugabo wiyeguriye umuziki akora n’ibindi birimo gukora mu biganiro kuri televiziyo.
What's Your Reaction?










