MTN Iwacu Muzika Festival 2024: Icyo Bwiza na Danny Nanone bavuga ku gutangira mbere ku rubyiniro
Abahanzi nyarwanda barimo Danny Nanone na Bwiza basanga gutangira mbere ku rubyiniro ntacyo bitwaye.
Danny Nanone na Bwiza bari mu bahanzi barindwi bari kuzenguruka igihugu batarama mu iserukiramuco rya ‘MTN Iwacu Muzika Festival 2024.’ Ni na bamwe mu bahanzi barimo bakunda kuririmba mbere, ariko bo bahuriza ku kuba iyo umuhanzi yiteguye neza igihe cyose yaririmbira ntacyo byamutwara.
Muri iryo serukiramuco ryakomereje mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, ku wa 05 Ukwakira 2024, umuhanzikazi bwiza ni we wabanje ku rubyiniro mbere ya bagenzi be batandatu, akimara kuva ku rubyiniro yabajijwe n’itangazamakuru niba kubanza ku rubyiniro ntacyo bimutwara asubiza ko ikintu kibanze kuri we ari ukwitegura neza.
Yagize ati:”Iyo bambwiye ngo ndaza kubanza ku rubyiniro ntabwo mbitekerezaho cyane kuko njye mbanarakoze imyitozo ihagije, nkitegura akazi mba ngomba gukora, nabanza, najyayo bwa nyuma […] mba ngomba kumenya ko mbikoze neza.”
Danny Nanone waririmbye ari uwa gatatu ariko n’ubundi akaba akunda kubanza ku rubyinro muri iryo serukiramuco, we yavuze ko yabanza ku rubyiniro cyangwa se akaririmba hagati, ahora yiteguye.
Ati:”Mu minota ya mbere y’igitaramo hari abantu baba bakiza abandi bataramenya neza iby’icyo gitaramo bigatuma bamwe mu bahanzi bumva baririmba nyuma, gusa njye mba niteguye igihe cyose naririmba ngomba kwitwara neza kandi abantu baba bazi indirimbo zanjye, abahari baba bantegereje, nkakora igitaramo kiza.”
“Ikindi kandi njye mba nazanye n’abacuranzi banjye (band), hari n’abandi bacuranzi bacurangira abandi bahanzi, tuba tugomba gukora kare kugira ngo njye n’abacuranzi banjye dutange umwanya, abandi bakomezanye na Symphony Band.”
Iryo serukiramuco ryabereye mu Karere ka Huye ryasojwe na Bruce Melodie. Mu minsi iri imbere rikaba rizakomereza mu Karere ka Rusizi n’aka Rubavu.
Danny Nanone avuga ko we n'abacuranzi be baba bagomba gukora kare bagatanga umwanya
Bwiza ahamya ko aba yakoze imyitozo ihagije bityo igihe cyose yaririmbira yakwitwara neza ku rubyiniro
What's Your Reaction?










