Pheelz yahishuye uburyo yahindutse umuhanzi biturutse ku magambo ya Rema
Umuhanzi akaba n'utunganya indirimbo Pheelz ukomoka mu gihugu cya Nigeria yahishuye ko ubuzima bwe ahanini bwahinduwe n'amagambo Rema yijyeze gusangiza abantu ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter bituma yiyemeza no kuba umuhanzi.
Nyuma yuko atangiye urugendo rwe nk'umuntu utunganya amajwi y'indirimbo (Producer) agendera ku munyabigwi mu gutunganya amajwi akaba na nyiri label yitwa ID Cabas, Pheelz nibwo yaje guhinduka umuhanga mu gukora injyana ya Afrobeats mu gihugu cya Nigeria.
Mu kiganiro Pheelz yagiranye na Moni Talks, Pheelz yagarutse ku buryo yazamukiye muri label ya ID Cabas kugeza ahindutse icyirangirire mu njyana ya Afrobeats.
Pheelz wahoze ari Producer kandi ukomeye yabajijwe uko yaje guhinduka umuririmbyi akabifatanya no gutunganya amajwi avuga ko mu gihe cya COVID 19 ari bwo yanzuye kuyoboka inzira y'ubuhanzi biturutse ku butumwa Rema yanyujije kuri X (Twitter) avuga ko ari bwo bwahinduye ubuzima bwe.
Ubwo butumwa bwagiraga buti "Isi irahagaze iragutegereje ngo uyifate."
Pheelz yatangaje ko ubwo butumwa bwagize ikintu bumubwira muri we kuko yumvaga neza wagira ngo ubwo butumwa ari we bwari bugenewe.
Nibwo yahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise "Finesse" afatanyije na BNXN, iyi ndirimbo iza no kuba imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu mwaka wa 2022, nyuma aza gukorana n'abandi batandukanye barimo Davido.
Kugeza ubu afitanye indi ndirimbo n'icyamamare mu njyana ya American R&B, Usher, bise 'Ruin'. Iyi ndirimbo akaba ari we wayanditse arayitunganya ndetse anayiririmbamo.
What's Your Reaction?










