Urutonde rw'abahanzi babaye ibyamamare bataratekerezaga ko bazaririmba

Mu buzima buri wese akura afite inzozi z’icyo yifuza kuzaba cyo gusa hari ubwo twisanga ubuzima bwaduhitiyemo ibindi tutigeze dutekerezaho cyangwa se twatekerezaga ariko ntitwumve ko ari byo bizaba akazi ka buri munsi, ibi na nako byagenze kuri bamwe mu bahanzi Nyarwanda bisanga ari wo mwuga nyamara atari byo batekerezaga cyane.

Apr 23, 2024 - 16:14
Apr 23, 2024 - 17:29
 1
Urutonde rw'abahanzi babaye ibyamamare bataratekerezaga ko bazaririmba

Dore bamwe mu bahanzi bisanze ari wo mwuga wabo nyamara ahanini zitari inzozi zabo:

1.Bull Dogg


Ubusanzwe uyu muhanzi muri kaminuza yize ubwarimu ndetse akora imenyerezamwuga nk’abandi bose ndetse abikunda cyane kugeza n’ubu gusa nyuma yaje kwisanga akora umuziki bituma ibyo kuba umwarimu bigenda nka nyomberi gusa avuga ko n’ubu akibikunda nubwo umuziki ari wo wiganje. Kuri ubu ni umuhanzi Nyarwanda mu njyana ya Hip Hop ndetse akabifatanya no kwandika indirimbo.

2.Tonzi


Uyu muhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, avuga ko nubwo akora umuziki kandi awukunze cyane ariko mu buto bwe yakuze yumva azaba umukinnyi ukomeye mu ikipe y’U Rwanda y’abagore ya  Volleyball gusa aza kwisanga yahisemo kuririmba gusa.

3.Bruce Melodie


Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie yahoze akora akazi ko gutunganya indirimbo z’abahanzi ndetse yigeze no gushinga studio nto iwe mu rugo. Nubwo ibi yakoraga byari bifite aho bihuriye n’umuziki ariko we ntiyaririmbaga gusa nyuma yaje kubigerageza abona yabishobora ndetse n’abantu bamutera umuhate maze asezera gutunganya indirimbo yibera umuhanzi gusa.

4.Young Grace


Uyu muhanzikazi we avuga ko yakuze akunda ibintu bijyanye no kumurika imideri ndetse yigeze no kubikoraho gusa yaje kwinjira mu muziki ashaka kugerageza abona biramuhiriye niko guhita awerekezamo gusa kuri ubu avuga ko gukora imideri bigishoboka cyane dore ko ajya anatekereza uburyo yabikoramo.

5.Platin P


Platin avuga ko akiri umwana muto yahoze ari umukinnyi ukomeye mu mupira w’amaguru ndetse ni kenshi yagerageje kwinjira mu makipe atandukanye ariko ntibimuhire gusa yumvaga KO azashyira akabigeraho uko byagenda kose, ariko aza kwitambikwa n’impano yo kuririmba birangira ari byo ashyizemo imbaraga

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow