Igor Mabano yahishuye ahakiri igihanga mu muziki nyarwanda
Umuhanzi nyarwanda Igor Mabano yavuze ko abahanzi bagenzi be bagifite byinshi byo gukora bigendanye nuko nta bahanzi benshi beza bari mu gihugu.
Igor Mabano uri mu bahanzi bubatse izina mu muziki wo mu Rwanda, yatangaje ko abahanzi bahari mu gihugu bataririmba amezi atandatu (6) basimburana.
Uyu muhanzi ufite indirimbo nshya yise "My Way" akaba asanzwe azwi mu ndirimbo: Iyo Utegereza, Too Late na For Real, yagiranye ikiganiro RTV akomoza ku bahanzi bake bari mu gihugu bityo hakenewe gukora cyane.
Yagize ati:"Mu Rwanda hari abahanzi bake. None se ufashe abahanzi bo mu Rwanda nibura 10 bakajya bakora igitaramo mu mpera z' icyumweru (weekend) hashira amezi atandatu?"
"Aho rero ni ho uhita ubonera ko tugomba kwakira uko iterambere rimeze, tukajyana n'igihe, ndetse tukacyira abo turi bo kurusha kureba ubuzima bw' umuntu uri mu gihugu nka Nigeria ufite ikipe y'abantu nk' icumi bagendana. Ntitwirengagize aho duturuka dukore ibyacu n'umutima utuje, abantu bazageraho bakunde umuziki wacu."
Igor Mabano yakomeje avuga ko Abanyarwanda baba mu mahanga na bo bazagira uruhare mu iterambere ry'umuziki bawukundisha abo hanze, umuhanzi nyarwanda najya kuhataramira azahasange abantu benshi bamukunda.
What's Your Reaction?








