Igihe nticyari iki: Chriss Eazy yashenguwe n'urupfu rwa mama we

Umuhanzi nyarwanda, Chriss Eazy yatangaje ko mama we yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge, Kigali.

Jun 13, 2025 - 13:21
Jun 13, 2025 - 14:20
 0
Igihe nticyari iki: Chriss Eazy yashenguwe n'urupfu rwa mama we

Rukundo Christian umaze kumenyekana cyane mu muziki nka Chriss Eazy yaciye ku mbuga nkoranyambaga ahamya ko mama we yitabye Imana.

Ni amakuru yatangaje mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kamena 2025.

Atangaza iyo nkuru y'incamugongo yifashishije amashusho amugaragaza ari kubyinana n'uwo mubyeyi we indirimbo ye yitwa "Inana." Ubundi agira ati:"Ni ukuri igihe ntabwo cyari iki." Ubundi ashyiraho emoji y'umutima ushenguwe.

Mu minsi ishize umubyeyi wa Chriss Eazy yagaragaraga mu biganiro n'umuhungu we, Chriss Eazy, ku rubuga rwa YouTube baganira ku ngingo zitandukanye.

Ni kenshi Chriss Eazy yagiye avugira mu itangazamakuru ko umubyeyi we amufasha cyane mu rugendo rwe rw' umuziki ndetse amwumvisha indirimbo mbere yuko azisohora. Akaba yarakunze cyane indirimbo ye yitwa "Inana" yaragaragayemo bayibyinana mu mashusho magufi yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow