Kanye West yagize icyo avuga kuri Jay Z na P Diddy bari gushinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Nyuma y'iminsi ine umukobwa ahagurutse akavuga ko yafashwe ku ngufu na Jay Z, Kanye West yavuze ko hari umugambi wo gushyira hasi abakire b'abirabura.

Dec 11, 2024 - 20:14
Dec 12, 2024 - 07:15
 0
Kanye West yagize icyo avuga kuri Jay Z na P Diddy bari gushinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina

Umuraperi Kanye West yavuze ko abaraperi bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika barimo P Diddy na Jay Z bari gushinjwa ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina kubera umugambi mubisha wacuzwe wo gukenesha no gucecesha abaraperi b'abirabura b'ibikomerezwa bo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika 
Kanye West kuva yatandukana n'umugore we w'igihe kirekire, Kim Kardashian yahuye n'ihananuka ry'umutungo we bitewe n'amagambo yatangaje haba ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru yibasira abarimo Abayahudi.
Uko gutukana byamumanuriye umutungo biciye mu gukomanyirizwa n'inganda zakoranaga na we mu gukora imyambaro n'imyenda zirimo Adidas, ava mu batunze za miliyari y'Amadolari ajya mu batunze za miliyoni z'Amadolari.
Jay Z ni umwe mu bahanzi bigwijeho umutungo,  abarirwa arenga miliyari ebyiri n'igice z'Amadolari ($2.5 billion). Ni amafaranga yasaruye mu muziki n'ibindi bikorwa yagiye akora ku ruhande birimo imari yashoye mu mikino y'umupira w'amaguru wo muri Amerika (NFL) bimuha ububasha bwo kugira uruhare mu itegurwa ry'umukino wa Super Bowl ugira n'igitaramo cyiba hagati y'igice cya mbere n'icya kabiri.
P Diddy na we yatawe muri yombi ari mu baraperi bihagazeho dore ko yaratunze arenga miliyoni 500 z'Amadolari ($500 Million). Ni nyiri kandi inzu y'umuziki izwi nka 'Bad Boy Entertainment.'

Kanye West wamenye ko abaraperi bagenzi be; Jay Z na P Diddy bageramiwe kubera ihohotera rishingiye ku gitsina, yavuze ko bari gukurikiranwa kugirango na bo bamanurwe bajye mu batunze miliyoni.
Yagize ati:"Ndatekereza ko P Diddy na Jay Z ari abere ku byaha bari gushinjwa, ibyo mwumva bari gushinjwa bari kubikorerwa mu rwego rw'ibyapanzwe byo gushyira mu munyururu no gukenesha umuntu wese w'umwirabura ukomeye mu ruganda rw'umuziki w'Amerika."
"Uyu mugambi wibasiye cyane twe twakoreye amafaranga menshi tukaba abaherwe batunze za miliyari. Bari gukora ibishoboka byose birimo no kuzura akaboze kugirango batwicire izina banadukeneshe. Iyo tubarwanyije batwita abasazi."
Kanye West wirinze kuvuga ako gatsiko kari kubarwanya yashimangiye ko bambariye kurwanya umwirabura uteye imbere.
Ibyo abivuze mu gihe hari kwibazwa icyabaye ku bahanzi bakomeye bo muri Amerika bari gushinjwa ibyaha byiganjemo iby'ihohotera rishingiye ku gitsina; nyuma ya R Kelly hatawe muri yombi P Diddy, none muri iyi minsi hari umukobwa uvuga ko yafashwe ku ngufu na Jay Z mu mwaka wa 2000 avuye mu itangwa ry'ibihembo bya MTV Video Music Awards, avuga ko icyo gihe yarafite imyaka 13.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow