Ubusobanuro bwa tatuwaje 'Tattoo' y'inzoka iri ku kaboko ka Ariel Wayz
Umuhanzikazi Ariel Wayz uri mu bagezweho hano mu Rwanda yahishuye ko kuba yarahisemo gushyira tatto y'inzoka yiruma umurizo ku kaboko ke nta mpamvu idasanzwe ibiri inyuma nk'uko benshi babitekereza.
Ibi Ariel Wayz yabigarutseho mu kiganiro The choice live ubwo yari abajijwe impamvu yaba yarashyizeho iyi tattoo y'inzoka niba nta kindi kintu kidasanzwe byaba bisobanuye dore ko hari bamwe batangiye gutekereza ko Ariel Wayz yaba asigaye akorana n'imyuka mibi cyangwa akaba yarinjiye mu muryango wa Eluminati dore ko abanyarwanda basanzwe bafata inzoka nk'ikibi bamwe bakanayigereranya na satani (Shitani).
Wayz yavuze ko n'ubwo abantu bashobora kumva inzoka bakumva ari ibintu bibi ariko we ntabwo ari bwo buryo yabitekerejemo, ahubwo ngo kuba yarashyizeho inzoka yiruma umurizo bishatse kuvuga ko ibintu byose uba ugomba kubyikorera udategereje ko abandi baza kubigukorera.
Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda ndetse no hanze avuga ko afite inzozi zo gukora umuziki akagera no kubyo mama we yari kugeraho mu muziki cyane ko na we yahoze aririmba muri Orchestre Ingenzi, akaba ari nawe akomoraho impano yo kuririmba.
What's Your Reaction?







