Papa Cyangwe yateguje igitaramo na album muri 2025

Umuraperi Papa Cyangwe umaze kubaka izina mu muziki wo mu Rwanda no hanze yaho yavuze ko indirimbo ye nshya "Karma" ari amarembo ya album ye nshya ndetse afite n'igitaramo cyibara imyaka amaze mu muziki.

Mar 17, 2025 - 21:19
Mar 18, 2025 - 13:42
 0
Papa Cyangwe yateguje igitaramo na album muri 2025

Abijuru King Lewis uzwi cyane mu muziki nka Papa Cyangwe yahishuye ko afite umuzingo w'indirimbo (album) mushya ndetse n'igitaramo cye azakora mu mpera z' uyu mwaka wa 2025.

Papa Cyangwe wabaye icyamamare biciye mu ndirimbo Imbeba, Bambe, Winsetsa n'izindi, yabwiye Radio Salus ko muri uyu mwaka wa 2025 afite ibikorwa bigari birimo album, indirimbo zayo zibanzirizwa n'inshya yashyize hanze yise "Karma."

Ati:"Muri uyu mwaka wa 2025 nzasohora album yitwa "Now or Never." Indirimbo zayo zose zararangiye...'Karma' ni yo ndirimbo ya mbere iriho."

Agaruka kuri iyo ndirimbo yasohotse ku ikubitiro, yavuze ko Karma ari ijambo risobanura icyo ukoze uyu munsi cyikugaruka ejo; ineza uyisanga imbere n’inabi ikakugenza ityo. Ni indirimbo ihugura abantu ngo birinde kwijandika mu bibi bakore ibyiza.

Papa Cyangwe yongeyeho ko mu mpera z' uyu mwaka wa 2025 azakora igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze akora umuziki.

Avuga ko bamwe mu bazamufasha kugitegura no gutaramamo bamaze kuvugana, akaba akomeje gushyira ku murongo ibizamufasha kugikora neza mu Ukuboza 2025.

Papa Cyangwe ugiye kwizihiza imyaka itanu amaze akora ku marangamutima y'abakunzi b'umuziki, azaba ateye mu kirenge cy' abandi bahanzi nyarwanda bizihije igihe bamaze mu muziki nka Platin P, Davis D na Bruce Melodie.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow