Umusobanuzi wa filime, Pk yahishuye isezerano atasoje yahaye Vava witabye Imana
Umwe mu basobanuzi bagezweho mu Rwanda, Pk (Pk The Sound) yavuze ko hari ibyo yari yarasezeranyije Vava cyangwa se Dore Imbogo, ariko akaba atabarutse atabisohoje.
Karemera Hassan uzwi nka Pk mu mwuga wo gusobanura filime yaciye ku rubuga rwa Instagram avuga ko ababajwe n'urupfu rwa Nyiransengiyumva Valentine uzwi nka Dore Imbogo cyangwa se Vava, witabye Imana ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024, ahishura ko hari ibyo yamwijeje atamuhaye.
Vava cyangwa se Dore Imbogo yaramenyerewe ku mbuga nkoranyambaga kubera ibiganiro yatangaga byari byuzuyemo urwenya, akaba yari n'umuhanzikazi washyize hanze indirimbo zirimo iyitwa Dore Imbogo. Byamenyekanye ko uyu mukobwa yamaze kwitaba Imana.
Bamwe mu babajwe n'urupfu rwe, harimo umusobanuzi Pk wabigaragaje aciye ku rubuga rwa Instagram, aboneraho n'umwanya wo guhishura ko hari ibyo yamusezeranyije, atamugejejeho.
Yagize ati:"Uruhukire mu mahoro Vava. Uwiteka akwakire mu be, ni na we uzi impamvu agutwaye kare ukiri muto. Waje kundeba, nkwizeza ko nzaguhamagara ukareba filime ako kanya (live) ndikuyisobanura, none ugiye ntasoje isezerano ryanjye."
"Wakunze ijwi ryanjye, ariko nanjye nakunze umurava wawe. Imana izaguhe ijuru. Ntacyo narenzaho, mbuze icyo mvuga, ndababaye."
Pk ni umwe mu bantu barambye mu ruganda rw'imyidagaduro nyarwanda, banejejwe no kwamamara kwa Vava wamenyekanyemo cyane mu mwaka wa 2022. Inkuru y'incamugongo y'urupfu rwa Vava yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga 2024.
Vava yitabye Imana
What's Your Reaction?










