Filime ya Beyoncé yaciye agahigo

Filime ya Beyoncé yitwa “Renaissance” iyoboye izindi mu gukundwa, ndetse imaze kwinjiza asaga miliyoni 21$, ni ukuvuga asaga miliyari 26$.

Dec 4, 2023 - 14:18
Dec 4, 2023 - 14:19
 0
Filime ya Beyoncé yaciye agahigo

Ni filime yinjije amafaranga menshi mu gihe gito mu myaka 20 ishize.

Mu mpera z’icyumweru, ‘Rennaissance’ ya Beyoncé yacurujwe asaga miliyoni 20$. Ni imibare yatangajwe ku itariki 03 Ukuboza 2023 hakurikijwe ibyakusanyijwe na AMC Theatres, imenyerewe mu bucuruzi bwa filime.

Beyoncé ni we wayoboye iyi filimi yakozwe hashingiwe ku bitaramo bya album ye aherutse gushyira hanze.

Ku ikubitiro yerekanywe mu nzu zerekanirwamo filimi zirenga 2500 muri Amerika no muri Canada hamwe n’ahandi hantu 94 ku Isi yose, aho yahise yinjiza miliyoni 6,4$.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow