Mr Eazi yishyuye John Legend arenga miliyari ngo aririmbe mu bukwe bwe

Umuhanzi w'Umunya-Nigeria, Oluwatosin Ajibade wamamaye nka Mr Eazi, yatanze angana na miliyoni y'amadolari ya Amerika(arenga miliyari 1 Rwf), kugira ngo icyamamare mu njyana ya R&B, John Legend aririmbe mu bukwe bwe bwabereye muri Iceland.

Sep 20, 2025 - 17:14
Sep 20, 2025 - 17:41
 0
Mr Eazi yishyuye John Legend arenga miliyari ngo aririmbe mu bukwe bwe

Ibi birori byari igice kimwe cy’ubukwe bwa Mr Eazi n'umugore we Temi, bwabereye mu bihugu bitandukanye. Ibyo kuba John Legend yaba yarishyuwe ariya mafaranga yose, yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Kai Cenat.

Bivugwa ko umugore wa Mr Eazi yamubwiye ko ashaka ko indirimbo ya John Legend yitwa “All Of Me” izaririmbwa mu bukwe bwabo, maze mu guhaza ibyifuzo bye, Mr Eazi ahitamo kuzana John Legend ngo aririmbe muri ubu bukwe imbonankubone. 

Ibi birori by’ubukwe bw'agatangaza byabereye mu bihugu bitandukanye birimo Monaco, Dubai na Iceland, nk’uko byatangajwe na Vogue.

Ubu bukwe bwatangiye mu 2022 ubwo Eazi yasabaga Temi ko bazarushinga i Venice mu Butaliyani, bikurikirwa n’ubukwe bwabaye mu byiciro bitatu butandukanye mu 2025.

Mr Eazi n'umugore we Temi Otedola bakoze ubukwe bw'agatangaza 

Icya mbere cyabereye i Monaco, hakurikiraho umuhango gakondo w’Aba-Yoruba wabereye mu rugo rw’umuryango wa Otedola i Dubai, hanyuma hasozwa n’ubukwe bwa gikirisitu bwabereye muri Iceland.

Ibirori by'ubu bukwe byabereye muri Iceland ni byo byasaga n'ibyihariye cyane kuko ari na byo umuhanzi John Legend yaririmbyemo. 

Nk’uko Vogue yabitangaje, umugore wa Mr Eazi, Temi yavuze ko Iceland ari "ahantu bakunda cyane ku isi."

Muri ibi birori by'ubukwe bwa Mr Eazi n'umugore we Temi, bifashishije Califano Productions mu gutegura ibijyanye n'amajwi n'amashusho hamwe n’abahanga mu myambarire Carrie Goldberg na Momo Hassan-Odukale kugira ngo bakore ibirori by’akataraboneka byahuje umuco w’Abanya-Nigeria n'uwo ku rwego mpuzamahanga.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com