Imbamutima za AMI PRO uzayoborana igitaramo na Ally Soudy na Luckman Nzeyimana
MC AMI PRO uzwi cyane mu gihugu cy’U Burundi nk’umunyamakuru n’umuyobozi w’ibitaramo yanejejwe no kuzahurira ku rubyiniro na Ally Soudy bazafatanya kuyobora igitaramo cya Bwiza azamurikiramo album ye “25 Shades” i Bruxelles ku wa 08 Werurwe 2025.
Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ibitaramo, MC AMI PRO yongewe mu bayobozi b’ibitaramo babiri; Luckman na Ally Soudy, bazayobora igitaramo cya Bwiza cyo kumurika album ye “25 Shades” i Bruxelles mu Bubiligi. Avuga ko ari iby’agaciro kuba yizerewemo agahabwa kuzakiyobora.
Uyu munyamakuru umaze iminsi yizihije imyaka 10 amaze akora itangazamakuru akarifatanya n’akazi ko kuyobora ibitaramo yagize ati:”Ni umunezero kuri njye kuba ngiye kuyobora igitaramo cya Bwiza mu gihugu cy’U Bubiligi, nkaba niteguye neza ku ruhande rwanjye kugira ngo nzabashe kwitwara neza.”
AMI PRO yongeyeho ko yabimenye ko azakorana na Luckman ndetse na Ally Soudy, yumva ari igitaramo cyidasanzwe kubera bagiye gukorera hamwe bakomoka mu bihugu bibiri bituranye.
Ati:”Narabimenye ko nzakorana na Luckman ndetse na Ally Soudy. Ni abayobozi beza b’ibitaramo mpora nubaha. Ni ibintu byiza kuba tugiye guhurira ku rubyiniro rumwe. Ni ihuriro ryiza ry’ibihugu bibiri U Rwanda n’U Burundi.”
“Nizera ko umuntu uzaza mu gitaramo azabona ibintu bidasanzwe kubera cyizaba gifite abayobozi bacyo batatu, bakomeye mu bihugu byabo.”
AMI PRO yavuze ko yivuze abantu bagira ngo ari kwiyemera ariko mu myaka 14 amaze akora uwo murimo, amaze kwegukana ibihembo 13 by’umuyobozi mwiza w’ibitaramo.
Bwiza uzamurikiramo album “25 Shades” yamaze kugera mu murwa mukuru w’U Bubiligi, Bruxelles, ateguza igitaramo. Si we uzataramamo gusa kuko The Ben yamaze kwemezwa kuzasusurutsa abazakitabira. Hari n’abavugwa ko bazatarama barimo: Juno Kizigenza na Double Jay wo mu gihugu cy’U Burundi.
Ally Soudy ni umwe mu bazayobora igitaramo cya Bwiza i Bruxelles
Lucky Nzeyimana na we azayobora igitaramo cya Bwiza
AMI PRO MC yongewe ku bayobozi b'ibitaramo babiri bazayobora igitaramo cyizamurikirwamo album ya Bwiza mu Bubiligi
Bwiza yamaze kugera mu Bubiligi
What's Your Reaction?










