Chris Eazy yinjiye mu bucuruzi bw'ibifuniko bya Telephone

Umuhanzi Chris Eazy nyuma yo kubona ko izina rye atagomba kuripfusha ubusa ahubwo agomba kuribyaza umusaruro mu bikorwa bitandukanye, ubu yamaze gushyira ku isoko ibifuniko (poshete) za telephone.

Feb 2, 2024 - 01:07
Feb 2, 2024 - 10:14
 0
Chris Eazy yinjiye mu bucuruzi bw'ibifuniko bya Telephone

Ibi Chris Eazy akaba yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye agaragaza ko yamaze gushyira ku isoko ibifuniko bya telephone by'amabara atandukanye yise Ewaaana.

Si ubwa mbere Chris Eazy akoze ibi kuko yigeze no gushyira hanze imyenda ubwo yasohoraga indirimbo Inana.

Yinjiye mu bucuruzi asanga abandi bahanzi barimo Bushali uherutse gushyira hanze imyenda n'ingofero bya Kinyatrap agiye gushyira ku isoko, hari kandi Bruce Melody washoye mu ikipe ya United Generation Basketball (UGB) ndetse n'abamaze igihe mu bucuruzi MLA King James ufite uruganda rutunganya akawunga na Uncle Austin ufite Restaurant n'abandi.

Ibi ni ibigaragaza ko abahanzi bamaze kumva agaciro k'amazina bubatse, Aho bashobora kuyabyaza umusaruro no mu bindi bikorwa bitari umuziki bibinjiriza baba bari muziki cyangwa se batakiwurimo bikabatunga babikesha izina bubatse.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow