Miss Naomie yagaragaje ko hari ibyo abantu bibeshya ku mukobwa wabaye Nyampinga
Miss Ishimwe Naomie ufite ikamba rya Miss Rwanda 2020, yasobanuye ko ubuzima yabayemo nyuma yo kwambikwa iri kamba, yasanze iby’ubwiza n’ubwamamare abantu babona hanze aha bidahura n’ukuri k’ubuzima bwa buri munsi bwa muntu.
Uyu mugore yasobanuye ko benshi bafata iri kamba nkaho rizana ubuzima bwiza butarimo ibibazo, nyamara ngo ibyo yasanze bihabanye n'ukuri kuko inshingano yarafite byamusabaga kwihangana gukomeye.
Naomie aganira na The Newtimes yavuze ko umukobwa watwaye ikamba rya Nyampinga, ashyirwaho igututu na sosiyete kandi akiri muto hakiyongeraho inshingano zikomeye zo kuba agiye guhagararira abandi ndetse ngo ibyo biba ari ibintu bitoroshye na gato.
Akomeza agaragaza ko kwegukana ikamba bihatira umuntu kuba intungane nubwo yaba ahanganye n’ibibazo bye bwite. Aha niho agaragariza ko rimwe na rimwe kwamamara bishobora kuba byiza ariko ku rundi ruhande bikaba na bibi.
Miss Naomie ngo hari aho yajyaga yakira ubutumwa bw'abantu bamubaza niba ajya ababara ndetse bamwe bakavuga ko bifuza ubuzima bwe, nyamara batazi ibihe bikomeye yanyuragamo yambaye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda.
Miss Naomie yagaragaje ko hari ibyo abantu bibeshya ku mukobwa wegukanye ikamba
What's Your Reaction?










