Irengero ry’umuraperi Mukadaff wakunzwe na benshi

Hashize iminsi abankunzi b’umuziki cyane cyane injyana Rap, bibaza irengero ry’umuraperi Mukadaff wari wazamutse mu muziki neza ndetse yamaze kwigarurira imitima ya benshi yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo nyuma aza kuburirwa irengero.

Mar 28, 2024 - 07:58
Mar 28, 2024 - 09:42
 0
Irengero ry’umuraperi Mukadaff wakunzwe na benshi

Mu minsi yashize nibwo havutse impaka hibazwa impamvu bamwe mu bahanzi bamara kuzamuka bamaze kugira igikundiro, bamaze kuba ikimenyabose ariko nyuma bakaza guhita bava mu muziki burundu nyamara atari ikibazo cy’inganzo yabakamanye cyangwa se ari ubufasha bwabuze, ibi bigatuma hibazwa niba bamwe mu bahanzi baza mu muziki kuko bawukunze cyangwa se bawuzamo ari ukwishakira amaramuko bamara kugira aho bigeza bagahita bawushyira ku ruhunde bakikomereza ibindi. Bamwe mu baraperi bakomeje kwibazwa irengero ryabo harimo n’umuraperi Mukadaff.

Imyaka imaze kuba itatu irengaho indi minsi micye uyu muraperi Mukadaff wari umaze kwigarurira imitima ya benshi ashyize hanze igihangano cye kitamenyekanye cyane dore ko yashyize hanze iyo ndirimbo amaze iminsi ubona ko umuziki yatangiye kuwugendamo biguruntege bigaragara ko ashobora kuba ahugiye mu bindi bikorwa byo ku ruhande bidafite aho bihuriye n’umuziki. Bamwe mu bari baramaze kwihebera injyana ye bakomeje gutegereza ko yaba ari hafi kubaha indirimbo nshya ariko amaso ahera mu kirere bituma bibaza ibintu yaba ahugiyemo bituma areka umuziki.

Igisubizo.com gifite amakuru yizewe aturuka kuri imwe mu nshuti ze za hafi avuga ko Mukadaff yakoze umuziki agera aho afata icyemezo cyo kuba awuhagaritse agasubira gukomereza amasomo ye muri kaminuza mu bijyanye n’itangazamakuru ndetse kuri ubu akaba amaze iminsi micye abonye impamyabumenyi, kuri ubu akaba ari gushaka aho yabona igitangazamakuru akorera agatangira gushyira mu bikorwa umwuga yize.

Mukadaff wahoze ari umwarimu mbere yo kwinjira mu muziki no gusubira mu ishuri, kuri ubu nyuma yo kubona impamyabumenyi mu bijyanye n’itangazamakuru akaba agishakisha igitangazamakuru yakorera yabaye asubiye mu kazi ko kwigisha, aho kuri ubu yigisha mu ishuri riherereye ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi.

Mukadaff yakunzwe mu ndirimbo nka Nturi My Type yakoranye na Casandra, Mechart, Agakote, Gwamo n’izindi zitandukanye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow