Inganji Awards 2024: Kalinda wafashije Bahavu Jannet, yababajwe nuko yikuye mu bihembo bye
Nyuma yuko umukinnyikazi wa filime, Usanase Bahavu Jannet yikuye mu ihatana ry'ibihembo bya Inganji Awards 2024, Kalinda ubitegura yavuze ko bitangaje kubona uwo mukinnyikazi wa filime yanga ibyo guhatana n'abandi.
Kalinda uri mu bahanga mu gukina filime yafashe umwanzuro wo kongera gutegura ibihembo bya Inganji Awards 2024 ariko bamwe mu bashyizwe mu ihatana ryabyo barimo: Bahavu Jannet na Rufonsina bikuyemo. Uwo mugabo yagarutse ku kuntu yazanye kuri camera bwa mbere Bahavu none akaba yamwigaramye.
Mu minsi yashize nibwo hatangajwe abahataniye ibihembo byo gushimira abagize uruhare muri sinema. Bimaze kumenyekana ko abarimo Bahavu Jannet na Rufonsina bikuyemo. Bose bahuriza ku kuba bataramenyeshejwe mbere yuko bashyirwa mu bahataniye ibyo bihembo.
Mu kiganiro Kalinda yagiranye na Isibo yavuze ko bitari ngombwa kubamenyesha kubera ko bafite ibikorwa bikomeye bigaragarira buri wese.
Ati:"Bariya ni abakinnyi ba filime bakomeye, ntabwo twabamenyesheje ariko ndumva atari ngombwa ko tubamenyesha. Mureke tugaruke ku guhatanisha abahataniye ibihembo; numva gukora ibyo nta kibazo cyirimo! Kumuhatanisha ni uburyo bwo kumuzirikana bumwereka ko akora cyane! Ese kwikuramo ntuba wigaye unatesheje agaciro abakaguhaye, bavuga ko ukora cyane?"
Yakomeje avuga ko yatunguwe na Bahavu kubera ko ari umuntu baziranye kuva atangira umwuga wo gukina filime.
Ati:"Bahavu ntabwo yari kuvuga ngo sinigeze mumenyesha. Ni njye muntu wa mbere wamujyanye kuri camera mu mwaka wa 2015, turi gukora filime "Ca Inkonizamba." Icyo gihe twari turi kumwe n'umugabo we, Fleury Legend. Nyuma twakomeje gukorana cyane."
"Sinibaza impamvu yahise ashyira hanze ibaruwa avuga ko yikuyemo kubera ko ntamumenyesheje! Umuntu wanjye koko?"
Kalinda yongeyeho ko kuba barikuyemo bidashobora guhagarika "Inganji Awards," imyiteguro yabyo igeze kure ndetse n'ababisigayemo bakomeje kubihatanira.
Ibyo bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri. Biteganyijwe ko iby'uyu mwaka bizatangwa ku wa 20 Gashyantare 2025.
What's Your Reaction?










