Madame Louise Mushikiwabo yagaragaje agahinda yatewe n'ivangura Abafaransa bari gukorera Aya Namakula
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa Madame Louise Mushikiwabo yanenze bikomeye Abafaransa bakomeje kurwanya ko umuhanzikazi w’Umufaransa ariko ufite inkomoko muri Mali, Aya Namakula yaba ari we muhanzi waririmba mu birori byo gufungura imikino Olempic Paris 2024, avuga ko ari ivangura bari gukora rishingiye ku ruhu.
Ibi yabitangaje nyuma y’aho Perezida w’Ubufaransa Emanuel Macron asabye uyu muhanzikazi ko yazaririmbira imbaga y’abantu bazitabira ibirori byo gutangiza imikino Olempic Paris 2024, ibyaje kubabaza Abafaransa cyane bavuga ko Aya Namakula adakwiye guhagararira Ubufaransa kandi atariho akomoka.
Ubwo Madame Louise Mushikiwabo yari ari mu kiganiro yatumiwemo kuri TV5 Monde yabajijwe icyo atekereza ku biri gukorerwa uyu muhanzikazi nk’umuyobozi wa OIF, avuga ko yatunguwe cyane no kubona umuhanzikazi ukomoka muri Africa akorerwa ivangura bigeza hariya.
Ibi yabivuze abikomoye ku magambo Aya Namakula yabwiwe n’agatsiko k’Abafaransa biyita bakavukire ku ifoto bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo bagira bati “oya ntabwo bishoboka iyi ni Paris ntabwo ari isoko ry’I Bamako (Mali)”
Mushikiwabo yavuze ko abantu badakwiye gutegeka umuhanzi injyana cyangwa ururimi agomba kuririmbamo.
Yagize ati “Byarantunguye cyane kubona umuhanzikazi ufite inkomoko muri Africa akorerwa biriya. Ariya magambo bamubwiye ni irondaruhu.”
What's Your Reaction?










