Agashya Dj Khaled yakoze gokomeje kuvugisha benshi
Umuvangamiziki Khaled Mohamed uzwi ku izina rya Dj Khaled yakoze agashya kavugishije benshi ko kwanga kuva mu modoka ye n'amaguru ngo atanduza inkweto ze.
Uyu mugabo utajya wiburira mu gukora udushya tugiye dutandukanye, ubwo yavaga aho yari ari yerekeza ahagombaga kubera igitaramo, yasabye abarinzi be babiri ko bamuterura bakamuvana mu modoka imwe yari arimo bakamushyira mu yindi avuga ko adashaka kwanduza inkweto ze yari yambaye.
Ubwo yageraga ahaberaga igitaramo ahazwi nka Miami Beach muri Leta zunze ubumwe za America yongeye gusaba aba barinzi be ubufasha bakongera bakamuterura bakamugeza ku rubyiniro, ubwo igihe cye cyo kugera ku rubyiniro cyari kigeze.
Mu mashusho yafashwe uyu mugabo yumvikanye agira ati "Ntabwo nshaka kwanduza inkweto. Nabona umuntu wamfasha?"
Nyuma y'aya mashusho yakomeje gukwirakwira abantu bakomeje kugaya ubu bwibone bw'uyu mugabo bavuga ko yashatse kwitwara nk'igikomangoma, abandi bakavuga ko yari yitaye ku nkweto ze kurusha abantu bari bamuteruye imvune bahuye nazo.
Dj Khaled akunze guhuriza hamwe abahanzi bagakorana indirimbo ibi akabifatanya no kuririmba, gutunganya amajwi ndetse no kuvanga imiziki (Deejay). Yamenyekanye mu ndirimbo nka I'm the one, Every chance I get, Popstar n'izindi zitandukanye.
What's Your Reaction?










