Ese umuziki uracyagira ururimi rwawo cyangwa hakenewe amayeri mashya?
Mu bihe bitandukanye ushobora kuba waragiye wumva abavuga ko umuziki mwiza cyangwa se indirimbo nziza yijyana ikagera kure ndetse igakundwa n'amahanga yose bidasabye kuba ururimi yaririmbwemo rwumvwa n'imbaga, nyamara burya uwavuga ko ibyo hari kera ntiyaba ateye ibuye ku Karere.
Ku ruhande rw'uko umuziki ugira ururimi rwawo rwihariye, washingira ku ndirimbo nka "Ganganam Style" y'umuraperi PSY wo muri Koreya y'Epfo, yabaye ikimenyabose ariko benshi batumva n'amagambo ayigize.
Hari izindi ndirimbo kandi zamenyekanye cyane ku Isi nyamara benshi batumva ururimi zaririmbwemo nka, nka "Malwedhe" ya King Monada wo muri Afurika y'Epfo, "Lambadina" ya Teddy Afro wo muri Ethiopia, n'izindi. Gusa nubwo izi ndirimbo zagiye zibaho ndetse bigatanga igisobanuro ko umuziki ugira ururimi rwawo rwihariye, uyu munsi wa none bisa n'ibyahindutse.
Kuva ku bahanzi bo muri Hollywood, abo mu Bwongereza, Nigeria na Puerto Rico, bose usanga basigaye bafashwa no kuririmba mu ndimi zumvwa na benshi ku Isi. Abahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, na Nigeria, basa n'abayoboye umuziki wa none, bose usanga bahuriye ku kuririmba mu Cyongereza cyumvwa n'abarenga miliyari 1.5 ku Isi yose.
Ibi kandi bisa n'ibyigaragaje no mu Rwanda, aho abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nka Isreal Mbonyi, na Vestine na Dorcas bamaze kwigarurira igikundiro mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ahanini biturutse ku ndirimbo baririmbye mu rurimi rw'Igiswahili rukoreshwa cyane muri aka gace.
Ubu buryo bwo gukora indirimbo ziri mu ndimi mpuzamahanga zumvwa na benshi mu bice by'Isi bitandukanye haba ku rwego rw'Akarere, umugabane, n'Isi muri rusange, nk'Icyongereza, Igifaransa, Icyesipanyoro, Igiswahili, n'izindi, bisigaye bigaragara ko ari amayeri mashya umuhanzi yakoresha yigarurira abakunzi benshi b'ibihangano bye.
What's Your Reaction?








