Central Cee yavuze ko ibintu bimubuza kwitabira Met Gala birimo na karovati
Umuraperi Central Cee ukomoka mu Bwongereza yahishuye ko imwe mu mpamvu atitabiriye umusangiro karundura wo kumurika imyambaro uzwi nka Met Gala, ari ukumusaba kwamba karovati.
Umuraperi wo mu Bwongereza, Oakley Neil Caesar-Su uzwi mu muziki nka Central Cee yavuze ko atigeze agaragara mu birori bya Met Gala kubera ko yanze kwambara ibyo bamusabye birimo ikositime na karovati.
Ibirori bya Met Gala byatangiye mu mwaka wa 1948, bikaba bikunda kubera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, biba buri mwaka ku munsi wa Mbere w'icyumweru cy'ukwezi kwa Gicurasi. Biba bigamije kumurika imyambaro iri mu bwoko butandukanye, ariko kandi bakajyanisha n'insangamatsiko y'uwo mwaka.
Byitabirwa n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye, aho babyambika imyambaro ikoze mu buryo bunyuranye.
Iby'uyu mwaka na byo byabaye muri Gicurasi, ariko hari ibyamamare byabuzemo kubera impamvu zitandukanye, urugero nka Rihanna yatangaje ko yabuzemo kubera yararwaye ibicurane.
Umuraperi Central Cee wamenyekanye cyane guhera mu mwaka wa 2020, akaba akunzwe mu ndirimbo Band 4 Band, Sprinter na Wave yakoranye n'Umunya-Nigeria, Asake, yavuze ko atitabira Met Gala kubera kwanga ko bamwambika ibyo adakunda kwambara.
Yagize ati:"Impamvu nanze kujya muri Met Gala, ni ukubera ko ntajya nambara ikositime na karovati."
Central Cee ni umuraperi wambara ajyanishije n'umuco w'abaraperi bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, dore ko ariho injyana ya hip-hop ifite inkomoko. Akenshi usanga yambaye ingofero, amashaneti manini, imyenda imurekuye ubundi akamanura ikabutura cyangwa se ipantalo (pocket down).
Central Cee ntakunda kwambara karovati
What's Your Reaction?










