Abahanzi bo muri Afurika baririmbye mu iserukiramuco ‘Afro Nation Detroit’ risingiza Afrobeats
Abahanzi bo muri Nigeria bakora injyana ya Afrobeats bongeye kuyihesha ikuzo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu iserukiramuco ‘Afro Nation Detroit.’
Ikiragano cyiganjemo abahanzi bashya bo muri Nigeria; Rema, Ayra Starr, Asake na Adekunle Gold banejeje abafana bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biciye mu iserukiramuco ‘Afro Nation Detroit’ bahakoreye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 17 na 18 Kanama 2024.
Ni iserukiramuco ryabereye muri Amerika ariko ryiganjemo abahanzi bo muri Afurika mu rwego rwo guha ikuzo injyana ya Afrobeats. Abariteguye batangaje ko bagurishije amatike yaryo yose ashira ku isoko.
Ni umwanya mwiza umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Ayra Starr yabonye ngo yamamaze indirimbo 15 ziri ku muzingo we w’indirimbo (album) ‘The Year I Turned 21.’
Rema na we washyize hanze album yise ‘HEIS’ yaririmbiye imbaga y’abari bakitabiriye indirimbo ze zitandukanye na zimwe ziri kuri iyo album nshya.
Si abo gusa baririmbyemo baherutse gushyira hanze album, kuko n’uwitwa Asake yataramiye abari bacyitabiriye baryoherwa n’indirimbo ze ziri kuri album ye nshya yise ‘Lungu Boy.’
Kizz Daniel na Adekunle Gold na bo ni bamwe mu bataramiye abakunzi b’injyana ya Afrobeats.
Abahanzi bo hanze y’Afurika bagaragaye muri iryo serukiramuco ‘Afro Nation Detroit’ barimo Umunya-Jamaica-kazi, Shenseea n’umunyabigwi mu njyana ya hip-hop, Lil Wayne.
What's Your Reaction?










