Will Smith yahishuye inkomoko y’izina yise album ye nshya

Umukinnyi wa filime, Will Smith yahishuye ko mbere yo gukora album “Based On A True Story” yabanje guhamagara Jay-Z na Kendrick Lamar abasaba inama nk’umuntu wari ugiye kongera gukora album nyuma y’imyaka 20. Jay-Z yamusabye kutabeshya bimufasha mu mushinga wose.

Mar 28, 2025 - 10:16
Mar 28, 2025 - 23:06
 0
Will Smith yahishuye inkomoko y’izina yise album ye nshya

Umuraperi akaba n’umukinnyi wa filime, Will Smith yavuze ko yafashe icyemezo cyo kongera gukora album nyuma y’imyaka 20 ariko yigira inama yo kuvugisha abahanzi bahagaze bwuma mu njyana ya hip-hop; Jay-Z na Kendrick Lamar. Jay-Z yamugiriye inama yo kuyikorana inkuru mpamo na we arabikurikiza.

Mu kiganiro Will Smith yagiranye na SirlusXM yatangarijemo abagabo babiri yagishije inama nk’umuhanzi wari ugarutse gukora album nyuma y’imyaka 20, dore ko yaherukaga gukora album mu mwaka wa 2005. Icyo gihe yasohoye iyo yise “Lost And Found.”

Yagize ati:”Njye naherukaga gukora umuzingo w’indirimbo (album) mu myaka 20 ishize. Narebye uko uruganda rw’umuziki rwahindutse nigira inama yo kubaza abakomeje gukora umuziki.”

“Nagishije inama Kendrick Lamar na Jay Z uko nakora umuziki nkahirwa muri iyi myaka. Jay-Z yangiriye inama yo gushingira ku nkuru zanjye mpamo, simbeshye. Indirimbo zibara ukuri ni zo nziza.”

Uyu mugabo yahise afata umwanzuro wo gukora indirimbo ziri muri uwo mujyo ndetse n’uwo muzingo avuga ko ushingiye ku nkuru mpamo.

Will Smith yateguje iyo album “Based On A True Story” mu minsi yashize, ashimangira ko izasohoka ku wa 28 Werurwe 2025.

Ni album ije nyuma y’imyaka itatu akubitiye urushyi umunyarwenya Chris Rock mu itangwa ry’ibihembo bya Oscars 2022. 

Mu mwaka wa 2024, Will Smith yagarutsweho kandi n’Abanyarwanda igihe yasangiza abamukurikira ku rubuga rwa Instagram amashusho ya Kanyombya ari kuvuga amagambo asekeje.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow