Uwo Zuchu yahaye imodoka yamuvuze imyato (Amafoto)

Umuhanzikazi Zuchu yahaye imodoka umuhanzikazi mugenzi we Anjella bituma asuka amarira y’ibyishimo.

Aug 23, 2024 - 11:41
Aug 23, 2024 - 12:05
 0
Uwo Zuchu yahaye imodoka yamuvuze imyato (Amafoto)

Zuhura Othman Soud wamenyekanye mu muziki nka Zuchu yaraye akoze igikorwa cyakoze ku mutima umuhanzikazi Anjella, aho yamuhaye imodoka yo kujya yifashisha mu ngendo zitandukanye.

Mbere yuko uyu muhanzikazi wo muri Tanzania Zuchu aha iyo modoka mugenzi we Angella, bombi babanje guhurira mu kiganiro gica kuri Wasafi FM cyitwa ‘LAVIDAVI’ cyabaye ku wa 22 Kanama, Zuchu ahishura ko Anjella yamusabye ko yamuha imodoka; areke kujya ategatega imoto cyangwa se imodoka.

Zuchu yumvise ikibazo cye, abaza abamureberera inyungu uko yabigenza kugira ngo amubonere iyo modoka, nyuma baza kuyibona bahita bayimuzanira. Basohotse mu kiganiro asanga imodoka iparitse hanze, Zuchu ahita ayimutunguza.

Uyu mukobwa Anjella byamushimishije cyane bituma ahishura amarangamutima ye.

Yagize ati:”Mfashe uyu mwanya ngo nshimire umuvandimwe Zuchu. Ibyo wankoreye birarenze, wongeye kumpa imbaraga zo guhatana. Mu gihe cyashize nagiye mpura n’ibibazo by’ingendo, uyu munsi wampaye imodoka nzajya nkoresha mu ngendo zitandukanye.”

“Wanyeretse urukundo rutagereranywa. Imana iguhe umugisha; muvandimwe Zuchu ndagukunda cyane, Imana iguhe uburame isubize aho ukuye ndetse ikongerere ku byo ufite.”

Anjella yakomeje ashimira umunyamakuru wa Wasafi FM witwa Diva wamufashije guhura na Zuchu, bikarangira amuhaye iyo mpano y’imodoka igiye kumukemura ikibazo yarafite cy’ingendo.

Yagizea ati:”Ndashimira kandi umuvandimwe Diva wankoreye buri kimwe cyamuciye mu biganza kugira ngo anteze imbere. Imana iguhe uburame, ubuzima bwiza n’imigisha. Wanyeretse urukundo, umfata nkaho ndi murumuna wawe! Wakoze cyane kumfungurira inzira nshya y’ubuzima.”

Uyu Anjella yahise afata ifoto ya Zuchu ayishyira ku imuranga kuri Instagram. Anjella ni umuhanzikazi uri kuzamuka neza mu muziki wa Tanzania, akaba aherutse gushyira hanze umuzingo muto (EP) witwa ‘The Black Queen.’

Anjella yabwiye itangazamakuru ndetse ajya no ku mbuga nkoranyambaga ahishura ko yanejejwe n'impano y'imodoka yahawe na Zuchu

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow