Bebe Cool yahishuye amafaranga yakwishyurwa ngo ahangane na Jose Chameleone
Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, Bebe Cool yavuze ko guhanganisha Jose Chameleone na we bihenze kuko bibarirwa mu y'arenga miliyoni y'Amadolari y'Amerika.
Bebe Cool wabaye ubukombe mu muziki wa Uganda no hanze yaho yavuze ko byahenda cyane abashoramari kumuhuriza mu gitaramo kimwe cy'ihangana na Jose Chameleone kuko bitajya munsi ya miliyoni y'Amadolari (arenga miliyari y’Amanyarwanda).
Ibyo yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM ku wa 06 Werurwe 2025.
Ati:"Ukuri guhari nuko uguhangana kwanjye na Jose Chameleone ari amafaranga kandi atari munsi ya miliyoni y'Amadolari."
"Uguhangana kwanjye na Jose Chameleone kwaba kurenze uguhangana kuko byatigisa Afurika na MTV yaza gufata ayo mashusho kubera ko turi abagabo babiri bahinduye byinshi mu ruganda rw'umuziki, urubyiruko rwatwigiyeho none ruri gusaruramo atari make."
Bebe Cool yavuze ko ntawamuzana imbere ye miliyoni 100 z'Amashilingi ya Uganda ngo atarame muri icyo gitaramo, yamubaza niba ari umusazi.
Jose Chameleone na Bebe Cool ni bamwe mu bahanzi bakoze umuziki mbere ya 2010 kugeza na n'ubu baracyakunzwe.
What's Your Reaction?










