Britney Spears yagarutse kuri Sabrina Carpenter wasomye ikivejuru
Ibyo umuhanzikazi Sabrina Carpenter yakoreye mu itangwa ry’ibihembo bya VMAs 2024 (Video Music Awards 2024) byababaje mugenzi we Britney Spears.
Mu gitaramo kigufi umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Sabrina Carpenter yakoreye mu itangwa ry’ibihembo bya VMAs 2024, ku wa 11 Nzeri 2024 mu nyubako ya UBS Arena i New York cyagarutsweho n’ umunyabigwikazi mu muziki, Britney Spears wavuze ko yatunguwe no kubona Sabrina Carpenter asoma ikivejuru aho gusoma umukobwa.
Nubwo umunyabigwikazi mu njyana ya ‘pop’ bamwe banafata nk’umwamikazi wayo, atari ahari, abahanzikazi barimo Megan Thee Stallion na Sabrina Carpenter bakoze uko bashoboye bashimangira ibigwi bye.
Megan Thee Stallion ni we wari umusangiza w’amagambo mu itangwa ry’ibyo bihembo bya ‘VMAs 2024’ yanyujijemo aza ku rubyiniro afite inzoka akora nk’ibyo Britney Spears yakoze mu itangwa ry’ibyo bihembo byo mu mwaka wa 2001, na we icyo gihe yaje ataramira abantu yifashishije indirimbo ye I’m A Slave 4 U afite inzoka yamuzengurukaga mu mugongo igafata ku maboko.
Sabrina Carpenter uri mu bahanzikazi bagezweho muri Amerika, akunzwe mu ndirimbo zirimo Espresso, Please Please Please na Taste, na we ari gutarama yanyuzagamo akavuga ko ashimira umunyabigwikazi mu muziki, Britney Spears.
Ibyo ntibyabujije Britney Spears w’imyaka 42 kwibaza impamvu Sabrina yafashe umwanzuro wo gusoma icyafashwe nk’ikivejuru bari kumwe ku rubyiniro babyinana aho gusoma umukobwa.
Yagize ati:”Kuki yasomeye ku rubyiniro ikivejuru? Ndamukunda […] mwumve ko mukunda kugeza ku rupfu, ariko ndikwibaza impamvu atasomye umukobwa ahubwo agahitamo gusoma ikivejuru?”
Muri VMAs 2024, Sabrina Carpenter yarahatanye mu bisata 7 ariko indirimbo ye ‘Espresso’ yamufashe gutaha igihembo cy’indirimbo nziza y’umwaka. Iyo ndirimbo kandi yasohotse kuri album ye nshya yise “Short n’ Sweet.”
Britney Spears ntiyumva impamvu Sabrina yasomye ikivejuru kandi hari abakobwa yasoma
Sabrina Carpenter yataramiye muri VMAs 2024 anegukanamo igihembo cy'indirimbo nziza y'umwaka 'Espresso'
What's Your Reaction?










