Inzira 5 umuhanzi nyarwanda abonamo agafaranga
Ni kenshi abakurikira ubuzima bwa buri munsi bw'abahanzi nyarwanda bibaza aho bakura amafaranga abafasha kugaragara mu ishusho y'ibyamamare, bagenda mu mamodoka meza ndetse no kubaho ubuzima bwifuzwa na benshi.
Tugendeye ku bitekerezo bwite by'umunyamakuru ndetse n'ibyababa cyane mu ruganda rw'imyidagaduro hano mu Rwanda, twaguteguriye inzira 5 nkuru umuhanzi nyarwanda akuramo amafaranga.
1. Gucuruza imiziki ku mbuga
Uyu munsi wa none umuziki ahanini ntugicuruzwa cyangwa ngo wumvirwe kuri CD, Kasete n'ibindi, bityo rero ubu aho wumvirwa ku mbuga ziwucuruza nka Audiomack, Apple Music, Spotify n'izindi, umuhanzi ahakura amafaranga.
Urugero niba umuhanzi igihangano cye cyacuranzwe inshuro ibihumbi 100 kuri Spotify aba ashobora kucyinjizaho amadolari ari hagati ya $300-500 (arenga ibihumbi 500 Rwf), iyi mibare igenda ikomeza no kwiyongera ni ko no ku zindi mbuga nka YouTube, Boomplay, Apple Music, naho cya gihangano kiba cyinjiza amafaranga.
2. Ibitaramo bito n'ibinini
Ni ubwo mu Rwanda hataba ibitaramo byinshi by'imiziki ugereranyije no mu bihugu duturanye nka Uganda, gusa abahanzi nyarwanda cyane abakiri mu cyiciro cyo hagati usanga mu mpera z'icyumweru bakora ibitaramo bito nko mu tubari ndetse no mu bukwe.
Muri ibi bitaramo nibura umuhanzi ku minota micye aba ari buririmbe, aba ashobora guhabwa amafaranga agera nko ku bihugu 500. Ariko kandi hari n'ibitaramo binini, aho umuhanzi cyane aba mazina manini aba ashobora guhabwa arenga miliyoni 10 Rwf ku gitaramo kimwe.
3. Gukorana n'ibigo na Leta mu kumenyekanisha ibikorwa
Bitewe n'amazina akomeye abahanzi baba bamaze kugira ndetse bakurikirwa cyane, ibigo bishaka kwamamaza ibikorwa byabyo birabifashisha cyane ndetse na Leta muri gahunda zayo ishaka kugeza ku baturage ishobora kwifashisha aba bahanzi, ibi byose bakabyishyurirwa.
Ikindi kandi abahanzi bashobora gukorera ibihangano byo kwamamaza ibigo bitandukanye nabyo bikagira amafaranga bibishyura.
4. Gucuruza ibihangano byabo
Uretse uburyo twavuze haruguru bwo gucuruza imiziki ku mbuga ziyicuruza, umuhanzi ashobora no gucuruza ibihangano bye mu bundi buryo, nko kugurisha album ye ku bigo bimenyereye gucuruza imiziki mu buryo bw'ikoranabuhanga, aha akenshi umuhanzi ashobora no guhabwa arenga miliyoni 100 Rwf bitewe n'urwego ariho.
Mu bijyanye no gucuruza ibihangano kandi, igihe umuhanzi amurika album ye ashobora kubona amafaranga binyuze mu bantu bayigura mu buryo bw'ako kanya. Umuhanzi kandi uzwiho kwandika neza indirimbo na we ashobora kwandikira bagenzi be bakamwishyura.
5. Impano ziva mu bakimaze
Ku bijyanye n'impano abahanzi bahabwa n'abakunzi babo cyane cyane abakimaze, ntabwo ari ibintu bikunze kugarukwaho cyane ariko nabyo birahari.
Aha usanga nk'abantu bari muri Diaspora cyane abamaze kubona amafaranga bashobora kugenera impano z'amafaranga ku bahanzi bakunda ndetse bikavugwa ko hari nababaha imodoka. Na none kandi mu bitaramo abahanzi bakora, hari aho abafite ayabo babasanga ku rubyiniro bakaba amafaranga atari macye.
Ni ubwo ubu buryo bwose buhari, umuziki ni umwe mu mishinga ihenze kuyikora bitewe n'ibyo usaba, bityo rero umuhanzi n'abamureberera baba bagomba gutekereza uko bashora no mu bindi bice cyane ko umuhanzi ageraho aho aba atagihanzwe amaso nk'uko byahoze.
What's Your Reaction?










