Abaraperi nyarwanda bamaze gutangaza ko bazashyira hanze album mu mwaka wa 2025
Nyuma yuko umwaka wa 2024 wahiriye injyana ya hip-hop, abantu benshi bakayiyumvamo, ubu abayikora bamaze kurarikira abakunzi bayo ko mu mwaka utaha bazashyira hanze indi mishinga ibumbatiye uburyohe bw’iyo njyana.
Umwaka wa 2024, ni wo abaraperi babiri bakomeye mu Rwanda; Riderman na Bulldogg bigeze gukozanyaho biciye mu bihangano, bagaragaje ukwiyunga bakorana ndetse bamurikana album ‘Icyumba cy’Amategeko.’ Byakomeje imfuruka z’iyo njyana, n’abakiyibyirukamo barigaragaza. Urugero nka Zeo Trap, Logan Joe, Og 2tone, Bruce The 1st na Kenny K Shot.
Mu gihe uyu mwaka uri kugana ku musozo, hari abaraperi nyarwanda bavuze ko hari ibikorwa bawutunganyirijemo bitegura gushyira hanze mu mwaka wa 2025.
Umuraperi Riderman yavuze ko mu mwaka utaha afite gahunda yo gushyira hanze album ebyiri.
Yagize ati:”Mu mwaka utaha wa 2025, nzashyira hanze album ebyiri. Hari iyo nzashyira hanze mu kwezi kwa Gashyantare indi nyisohore muri Kamena 2025.”
Bulldogg yagarutse ku mpamvu atashyize hanze muri uyu mwaka album ‘Impeshyi 15,’ ahamya ko iyo album ihari, azayisohora mu mwaka wa 2025.
Green P we yahishuye ko hari album yafatanyije na Jay C bakazayishyira hanze mu ntangiriro za 2025.
Yagize ati:”Njye na Jay C dufitanye indirimbo zigize album twarangije gutunganya, tuzayishyira hanze mu ntangiriro za 2025.”
Aba baraperi bombi bahise bashyira hanze indirimbo ibanziriza izindi ziri kuri iyo album yitwa ‘Ikaye.’
Ibyo ni bimwe mu bikorwa bishya byo mu njyana ya hip-hop biteganyijwe mu mwaka wa 2025. Bizaza bishimangira ibyakozwe muri uyu mwaka uri kugana ku musozo wa 2024.
What's Your Reaction?










