JZyNo ugiye gukorana na Chris Eazy yavuze icyo agiye gukora nyuma yuko Nicki Minaj yanze ko bakorana indirimbo
Mu minsi yashize, JZyNo yari yahishuye ko hari indirimbo agiye gukorana n’umuraperikazi w’Umunyamerika, Nicki Minaj ariko yabigarutseho avuga ko iby’uwo mushinga byanze ahubwo agiye gukora ibindi.
JZyNo uri mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Liberia kubera indirimbo ze zirimo ‘Butta My Bread’ yavuze ko yashatse gukorana indirimbo na Nicki Minaj ntibikunde, gusa ngo ntiyacitse intege kuko yerekeje amaso ku munya-Nigeria-kazi, Tems.
Uyu JZyNo ukunzwe mu ndirimbo ‘Mood’ yakoranye n’umunya-Nigeria, Khaid, yahishuye ko atigeze agera ku nzozi ze zo gukorana indirimbo na Nicki Minaj, dore ko yanamuririmbye mu ndirimbo ye yamubereye ibendera yitwa ‘Butta My Bread.’
Yagize ati:”Nakunze urudashoboka Nicki Minaj, nshaka ukuntu twakorana indirimbo yacurangwa ku Isi hose, ibaze ko nanamuririmbye mu ndirimbo ‘Butta My Bread’ […Nicki Minaj ngwino umpe urukundo… unyihe ubwawe…] ibyo nabikoze kugira ngo mukurure ariko nta mahirwe yampaye. Si aho gusa kuko namuvuze no mu ndirimbo nakoranye na Khaid yitwa ‘Mood,’ na byo byarangiye byanze.”
JZyNo yakomeje avuga ko atangiye kwikuramo gukorana na we ubu akaba ashaka gukorana na Tems. Ati:”Natangiye kwikuramo gukorana na Nicki Minaj, ubu ahubwo ndashaka gukorana na Tems kandi ndifuza ko twakorana indirimbo yamenyekana ku Isi hose.
Yavuze ko mu rwego rwo kumutereta kugira ngo bakorane agomba gushyira hanze indirimbo yamwitiriye. Yongeye ati:”Ngomba gushyira hanze indirimbo nziza yitwa ‘Tems’ kugira ngo muterete ubundi bizamukurure, dukorane indirimbo.”
Umujyanama wa JZyNo uherutse i Kigali witwa Raphael Benza yavuze ko hari indirimbo uyu JZyNo azahuriramo n’abahanzi nyarwanda barimo Chris Eazy na Element Eleeeh. Si abo gusa bazakora kuri iyo ndirimbo kuko harimo n’Umunya-Nigeria wakoranye na Kenny Sol witwa DJ Neptune.
Nicki Minaj yanze gukorana na JZyNo
JZyNo yahisemo gushaka ukuntu yakorana na Tems
What's Your Reaction?










