Icyo umuzamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre yabwiwe n’umuzamu wa Nigeria, Nwabali
Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’igihugu y’U Rwanda amavubi, umuzamu wa Nigeria, Nwabali yegereye umuzamu w’Amavubi, Ntwari amubwira amagambo yamukomeje.
Umukino w’ikipe y’igihugu y’U Rwanda, Amavubi n’iya Nigeria, Super Eagles zakiniye i Kigali kuri Sitade Amahoro mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2025, warangiye ari 0-0. Nyuma y’umukino umuzamu wa Nigeria, Nwabali yarase amashimwe U Rwanda.
Amavubi na Super Eagles zihuriye mu itsinda rimwe rya kane zikaba ziri gukina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika (AFCON QUALIFIERS 2025). Izindi kipe zihuriye muri iryo tsinda ni Benin, na Libya.
Muri iyo mikino, ku wa 04 Nzeri 2024, ikipe y’igihugu Amavubi yasuye iya Libya, zikinira muri icyo gihugu cya Libya, umukino warangiye ari 0-0.
Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024, U Rwanda rwacakiraniye n’iya Nigeria kuri Sitade Amahoro, umukino watangiye Saa Cyenda z’Amanywa na wo urangira ari 0-0.
Uwo mukino umaze kurangira umuzamu w’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Nwabali Stanley Bobo ukinira ikipe yo muri Afurika y’Epfo yitwa Chippa United, yagaragaye aganira n’uw’U Rwanda, Ntwari Fiacre na we ukinira ikipe ya Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo. Mu byo yamubwiye harimo gucyeza abakinnyi b’U Rwanda.
Ntwari Fiacre waganiriye na we yagize ati:”Uriya muzamu yatubwiye ngo dufite ikipe ikomeye […] akinira Chippa United yo muri Afurika y’Epfo, yambwiye ngo dufite ikipe nziza, ku bw’ibyo, nidukomeza kwitwara neza tuzagera kure.”
Uyu Ntwari Fiacre ni we wabaye umukinnyi w’umukino, akaba yigaragaje cyane mu mukino aho yakuyemo imipira icyenda (9) yaganaga mu izamu. Ni imipira yasabaga ko ayikoraho kuku iyatayikoraho yari kuvamo ibitego bya Nigeria. Harimo kandi imipira itatu yakuyemo yamaze kubarwamo ibitego.
Ntawakwibagirwa umupira Ademola Lookman yamushose ku munota wa 71’ birangira awukuyemo. Hari kandi umupira w’umutwe yakubiswe na Victor Osimhen birangira awukuyemo neza.
Uyu mukino wa kabiri mu itsinda, wasize Nigeria ari iya mbere n’amanota 4, Benin ni ya kabiri n’amanota 3, U Rwanda ni urwa gatatu n’amanota 2 naho Libya ni iya nyuma n’inota 1.
Biteganyijwe ko Amavubi azagaruka mu kibuga mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika 2025, ku wa 07 Ukwakira 2024, akina na Benin.
Ni umukino warebwe na Perezida Paul Kagame
Ntwari Fiacre yitwaye neza mu mukino wahuje Amavubi na Super Eagles
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw'Amavubi
A
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Nigeria, Super Eagles
Amavubi yari yiyemeje kudatsindirwa mu rugo
Nigeria yari yambariye gutsinda Amavubi
Umukino w'Amavubi na Nigeria wagaragayemo ishyaka ku mpande zombi
What's Your Reaction?










