Harimo no kwirinda uburaya! T.I yagarutse ku cyo umubyeyi w’umugabo afasha umukobwa we
Umuraperi T.I yakanguriye ababyeyi b’abagabo kujya bazirikana inshingano zabo zirimo no kwita cyane ku mwana w’umukobwa kuko ahura n’ibisitaza byinshi.
Clifford Joseph Harris Jr. wamenyekanye mu muziki nka T.I yasangije ubutumwa ababyeyi b’abagabo, abasaba kujya bita ku bana babo b’abakobwa kuko yasanze bibafasha gukurana indangagaciro ziboneye.
T.I w’imyaka 44 wakoze indirimbo zirimo No Mediocre, About The Money na What You Like, nyuma agira umuryango yumva anezerewe. Mu bana yabyaye harimo n’abakobwa avuga ko kubarera neza bibafasha mu buzima bwabo.
Yagize ati:”Iyo abapapa baganiriye bakamarana igihe n’abakobwa babo, bishobora kubaha indangagaciro zikwiye. Ibyo bizabarinda kwishora mu mico mibi urugero nk’ibijyanye n’ubusambanyi.”
“Akenshi abakobwa bishora mu bikorwa bibi by’iraha, usanga baba barabuze umwanya wa papa wabo ngo abahe impanuro n’igitinyiro cya kibyeyi.”
T.I abivuze nyuma y’uko hirya no hino ku Isi mu bihugu bitandukanye birimo n’U Rwanda hari abana biganjemo abakobwa bakora ibikorwa bitari byiza, birimo ibyo kwifata amashusho bambaye ubusa bakayasangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga.
Abandi usanga babura impanuro bakajya aho babonye hose bakisanga bari gukorerwa ibikorwa birimo n’iby’ubusambanyi.
What's Your Reaction?










