Nyuma yo gushya ubwoba! Daimond Platnumz yahunze
Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania unubanshywe cyane mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, biravugwa ko yahunze igihugu cye akerekeza i Mombasa muri Kenya, nyuma y’uko imyigaragambyo n’imvururu bikomeje kwiyongera iwabo.
Iyi myigaragambyo iri muri Tanzania, ari na yo yatumye Daimond ahunga yaturutse ahanini ku matora y’umukuru w’igihugu aheruka kuba, aho Perezida Samia Suluhu Hassan yimye abatavuga rumwe nawe, uburyo bwo guhatana.
Nyuma y'ibi imyigaragambyo yaje gukaza umurego ndetse abigaragambya batwika ibikorwa bimwe by'abashyigikiye Perezida Samia n'ishyaka rya CCM. Abatwikiwe ibikorwa barimo abahanzi nka Juma Jux na Bill Nas.
Diamond Platnumz na we wari usanzwe ashyigikira CCM, yokejweho igitutu ndetse aza gusiba ubutumwa bwe ku mbuga ze bwamamazaga Perezida Samia n' ishyaka rye. Gusa ibi ntibyamukijije umujinya w’abigaragambya, kuko bamwe batangiye kumutera ubwoba bavuga ko imitungo ye n'umuryango we n'ubundi ari yo itahiwe.
Amakuru ava muri Kenya akavuga ko, Diamond, hamwe na nyina, Zuchu, abandi bo mu muryango we ndetse n’abagize itsinda rye bagera kuri 24, bahunze igihugu rwihishwa banyuze ku kibuga cy’indege cya Tanga, bakerecyeza i Mombasa.
What's Your Reaction?








