General Benda yahishuye ko yize kunywa inzoga nyuma yo kumenya ko yateye inda

DJ Benda uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga akaba n'umubyinnyi ndetse ubifatanya no kuvanga imiziki, yahishuye ko yanyuze mu buzima bukomeye nyuma yo kumenya ko yateye inda mu gihe yari agowe n'imibereho.

Jan 9, 2026 - 14:56
Jan 9, 2026 - 19:08
 0
General Benda yahishuye ko yize kunywa inzoga nyuma yo kumenya ko yateye inda

Aganira na Narababwiye TV, Benda yavuze ko ubwo yamenyaga ko yateye inda nyamara ari mu buzima bugoye bwo gukora ibizwi nko kwataka ahacururizwa imyenda n'inkweto, yagize agahinda gakabije ku buryo icyo gihe ari nabwo yize kunywa inzoga. 

Yagize ati "Mu by'ukuri kiriya gihe sinshaka no kugikumbura no mu buzima bwanjye, barabimbwiye kubera ko nta n'igiceri nari mfite, umutima urandya, ndasaba, mvuza induru. Ndabyibuka umenya ari naho hantu nigiye kunywa inzoga."

Akomeza avuga ko kubera ubuzima bwari bumugoye yashatse no kwihakana ko yateye inda ariko yabyara umwana akavuka basa cyane, ku buryo yahise asaba na nyina w'umwana imbabazi. 

Ati "Ariko buriya ikintu nshimira Imana, iyo ntaza kubyara ntabwo nari kuba ndi aho ndi uyu munsi. Umwana ni umugisha, yaraje ubuzima narindimo ni na we wabunkuyemo ntangira kubona utuntu tw'utaraka... Umwana nkimubona yaje umutwe ari uwanjye nsaba Imana imbabazi na nyina ku byo nivugishaga."

Benda ufite umwana umwe kuri ubu, asoza agenera abantu ubutumwa ko mu bintu bakina nabyo batagakinnye babyara kuko uwo muntu uzanye ku Isi, udakwiye kumuzana azabaho nabi.

DJ Benda ari kumwe n'umuhungu we 

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com